Igisirikare cya FARDC cyashikirije Ingabo z’uRwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD/FLN bagera kuri 300 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe,Kinono,Kahuzi Biega na Kamituga
CNRD n’Ishyaka ry’abahoze bari mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warashinzwe na Gen.Wilson Irategeka wari umunyamabanga mukuru wungirije wa FDLR na Gen Habimana Hamada wari ukuriye inyeshyamba za FDLR muri Kivu y’Amajyepfo.
Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.
Nkuko byahamijwe kandi n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, umunyamakuru wacu yamubajije niba bamwe mu bayobozi ba FLN bagiye bafatwa harimo nka Jenerali Jeva,Col.Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Marie, Cpt.Nsengimana Herman n’abandi yagize ati: abarwanyi twohereje n’icyiciro cya mbere cyabamaze gufatwa,nkuko ibihugu by’akarere byishyize hamwe mu kurwanya inyeshyamba za FDLR, RUD na FLN, imihigo irakomeje n’abandi bazagenda boherezwa mu gihugu cyabo.
Yakomeje agira ati:twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.
Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda,igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje. Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro,aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya.
Mu gihe gito kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba,Gen.Alex Kagame,yashimye igikorwa cyakozwe n’ingabo za FARDC avuga ko ubu ari ubufatanye bukomeye ndetse n’ubushuti hagati y’ibihugu byombi.
Asaba abandi bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha bakajya mu gihugu cyabo cyababyaye kuko n’abandi batashye Kandi bakaba babayeho neza. Ati“Iyi ni operasiyo nziza igaragaza ubufatanye no kugarura amahoro hagati y’ibihugu byacu bibiri.Ni ngombwa ko abarwanyi basubira iwabo.
Ati ibi n’ibigaragaza ko dufitanye umubano mwiza,dukorera hamwe,turi inshuti,Ibihugu bibiri biri kuvugurura imikoranire myiza.
N’abasigayeyo turabasaba ko bataha mu gihugu cyabo kuko bamwe muri bo bakirwa neza nta kibazo.Bagomba kuza bakaba mu gihugu cyabo nta kibazo“.
Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize wa 2018,n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi,Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.
Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bo muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ingabo za FARDC zimaze gushyira akadomo ku isenyuka ry’iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gushakira indiri y’ubugizi bwa nabi ku Rwanda,ndetse bakaba bavuga ko ari ikimenyetso simusiga cyerekanako nta muntu wari ukwiye kongera gutekereza Congo ko ari igihugu yakwifashisha ngo ahutaze umutekano w’uRwanda.
Mwizerwa Ally