Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavugako bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’uko hari bamwe mu bakoresha ikiyaga cya Kivu bakabura aho biherera bigatuma babikemurira mu mazi y’ikiyaga bavuga ko ibi bigira ingaruka zo kuba ibikomoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bishobora guhumanywa n’uwo mwanda ,bakaba bifuza ko hakorwa ubuziranenge hakamenywa niba nta kibazo byateza kandi hakajyaho n’ingamba ababikora bagahanwa by’intangarugero.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru rwandatribune.com , bavugako bamaze kumenya ko hari benshi bituma mu kiyaga bahisemo guhagarika kurya ibiturukamo bakaba basaba ko hakorwa isuzumwa ry’ubuziranenge bw’ibikomoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu kandi hakanafatwa ingamba zihamye mu kubungabunga isuku yacyo.
Niwemwungeri Sylvestre atuye mu murenge wa Gihundwe yagize ati “Turakemanga isuku y’ikiyaga cya Kivu, njyewe nigeze kwibaza uko umurobyi ukubwe nijoro baroba uko bigenda ngira amatsiko nkora ubugenzuzi nsanga hari abitwikira ijoro bakabirangiriza mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, narababaye cyane niyemeza kuva ku isambaza nubwo aribyo biryo turya hano iwacu , turifuza ko inzego zibishinzwe zahagurukira iki kibazo hakorwa icyo nakwita gupima ubuziranenge tumenye uko ibiri muri aya mazi bihagaze kuko isuku yabyo iragerwa ku mashyi.”
Mukaruranga Dative nawe atuye mu murenge wa Kamembe yungamo ati”Nkoresha amazi kenshi y’ikiyaga cya Kivu twajyaga dukenera kwiherera tukabirangiriza ahongaho, turi mu bwato ni ibintu bizwi pe,ahubwo icyakorwa ni uko hakubakwa ubwiherero no mu birwa nko ku nkombe se ku buryo ukeneye kwituma yajya aganayo , kuko niyo turi ku byambu dutegereje ubwato hari ubwo tujya mu bihuru niho imvura igwa ikabikukumukana bikajya kwanduza amazi, Impungenge zihari ni uko bishobora kuba byahumanya ibikomoka mu kiyaga ariyo mpamvu nanjye ndi umwe mu batakibifata ho nk’ifunguro.”
Nyiramwiza Francoise atuye mu murenge wa Mururu we avuga ko abarobyi aribo bakoresha amazi y’ikiyaga cyane bakaba bakwiye kwigishwa kandi ko hatahugurwa ku bo mu Rwanda gusa ahubwo nabo muri Repebulika iharanira demokarasi ya kongo nabo iki kibazo kibareba hagafatwa ingamba zihamye mu kubungabunga isuku y’ikiyaga cya Kivu.
Ati”Hari igihe uba uri ku nkengero ukahabona umwanda ikibigaragaza cyane ni amasazi aba ahari kuburyo n’abacuruza isambaza usanga barwana nayo , turasaba ko hafatwa ingamba zo gukorera ikiyaga cya Kivu isuku , ubundi benshi bituma mu kiyaga baba bazi ko ibinyabuzima bishobora kurya uwo mwanda kandi ahubwo bishobora guhumanywa , abarobyi ni bigishwe hashyirwemo ubwiherero bukoze neza ku byambu hose kugirango umwanda itazaduteza ibyorezo byakunze kugaragara mu myaka ya shize nka korela ,macinya n’ibindi.”
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abaturage twegereye bamwe mu bahagarariye abarobyi badutangariza ko koko ikibazo cyo kwituma mu mazi kigeze kugaragara ariko ko cyafatiwe ingamba zafashwe bubaka imisarani ku nkengero , ariko iyi gahunda ikaba ikomwa mu nkokora n’abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu batagira ubwiherero namba.
Nyandwi Theophile ni umunyamabanga uhoraho wa koperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi aragira ati”Ni byo koko mu bihe byashize ikibazo cyo kwituma mu mazi y’ikiyaga cya Kivu cyaragaragaye dufata ingamba twubaka ubwiherero,baburaga uko bigenza nijoro baroba bakabirangiriza mu mazi,tuza gusanga ataribyo twubaka ubwiherero,ubu buri kipe iroba nijoro iba ifite ubwato butoya bwitwa akato ka Kane, ushaka kwituma aragafata akakajyana i musozi ahubatswe imisarani ubundi akabikemura.”
Ahubwo dufite ikibazo cy’ingo zitagira ubwiherero namba zituriye ikiyaga cya Kivu, aho bifashisha ikiyaga bakakimenamo umwanda , usanga hadashyirwamo ingufu mu kubafasha gukemura icyo kibazo,twe ibitureba nk’abarobyi turi mu nzira zo kubikemura twubaka ubwiherero ku nkombe ariko tugasaba n’akarere kudufasha abadafite ubwiherero namba baturiye ikiyaga bakubakirwa kugirango ibyo bibazo bicike.”
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu, abaturage bagatuye usanga benshi batunzwe n’ibikomoka mu mazi amafi n’isambaza ariyo mpamvu bifuza ko hakorwa ubushakashatsi hagapimwa n’ubuziranenge bw’ibikomoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu birimo amafi n’isambaza nyuma yo gukemanga isuku yabyo , kuko hari amakuru avugako hari abitwikira ijoro bakiherera mu kiyaga.
INGABIRE RUGIRA Alice