Mukarukaka Mari Jeanne ni umukobwa w’imyaka 25y’amavuko atuye mu Murenge wa Gihundwe , avugako ku munsi wo ku cyumweru ahagana mu ma saa cyenda n’igice ubwo yavaga kwa musaza we yatangiriwe n’umusore akamutega akamukubita hasi agatangira kumukuramo ururimi akizwa n’abatambukaga.
Ngo ibi byabere ahitwa mu Nyagatare ahasanzwe hategerwa abagore n’abakobwa bakahaburira ubuzima nk’uko mu minsi yashize byagaragaye, uyu mukobwa avugako yakijijwe n’imodoka yatambukaga umushoferi wayo agasanga umuhungu amwunamyeho avirirana amaraso.
Mukarukaka aragira ati ” Nari mvuye i Munyove numva umuntu anturutse inyuma antega umutego ngiye gutabaza anseseka intoki mu kanywa araniga ankurura ashaka kunjyana mu ishyamba ubwo twari muri kaburimbo nibwo haje imodoka iraparika havamo abantu barantabara baramufata, ubwo basanze mvirirana amaraso kuko yarwanaga no kunkuramo ururimi nuzuye amaraso, ndashima abantabaye kuko aho uwo yantangiriye ni hafi y’aho abagore babiri baherutse gupfira kandi nanjye numvaga byarangiye.”
Kubaho Jean Baptiste ni umugenzi wamukijije yavuze ko yasanze umuhungu aniga umukobwa amukurura ururimi abona ko ari ibintu bidasanzwe ahitamo kumutabara n’abo bari kumwe
Yagize ati”Nari ntwaye imodoka mbona ibijumba binyanyagiye mu muhanda mbanza kugirango ni impanuka ibaye nitegereje nsanga umusore arakurura ururimi rw’umukobwa avirirana amaraso, tuva mu modoka n’abo twari kumwe aramurekura ariruka turatabaza abaturage baramutangatanga turamufata tujyana umukobwa kwa muganga uwo mugizi wa nabi tumushyikiriza RIB ngo imukurikirane, gusa hariya mu Nyagatare hakenewe kurindwa amanywa n’ijoro kuko birakabije.”
Abaturiye mu Nyagatare nabo bavugako abagore ubwoba ari bwose
Musabirema Alexiane atuye mu Murenge wa Kamembe ahitwa ku kadashya yagize ati” Turahangayitse Mama paradi yishwe ku cyumweru na Mama Raisa nawe yishwe gutyo bari bagenzi banjye, bagera mu nyagatare bikoreye udutete turimo imyaka bakabura ubatabara , kuko hari amashyamba kandi umuntu akoresha urugendo rureruro , twe abagore turahangayitse ubwicanyi bukomeje gukorerwa hano mu nyagatare nihatagira igikorwa turabona ntawuzasigara.”
Aba baturage bakomeza bavugako bifuza ko uwafashwe yaburanishwa mu ruhame kandi ko batumva ukuntu umuturage ukoze ibikorwa bibi by’ubwicanyi acumbikirwa muri gereza
Ntibakunze Sylvere atuye mu Murenge wa Kamembe ati” Hari ibintu bitubabaza nk’abaturage kuki umwicanyi afatwa akajya kugororerwa muri gereza, turifuza ko amategeko yavugururwa kuko twibaza nk’umuntu ufatiwe mu cyuho ashaka kwambura ubuzima umuntu tubona adakwiriye kujyanywa muri gereza , Leta ni idutabare kuko ubwicanyi bwibasiye igitsina gore burarambiranye mu nyagatare, ikindi turifuza ko amashyamba ahari yakurwaho hagaturwa dore ko hari na University inyuma y’ayo mashyamba tukaba dusaba ko yakurwaho umujyi ukaguka ubugizi bwa not buhagaragara bugacika burundu.”
Abatabaye Mukarukaka Jeanne baganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com bavuzeko batangajwe no kubona uwahohoteraga uyu mukobwa Mukarukaka Marie Jeanne ari umusore uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itanu, kandi ubugizi bwa nabi yakoreye uyu mukobwa buhwanye n’uko basanze abagore baherutse kuhicirwa babaga bakorewe dore ko ngo nabo indimi zabo zabaga zihambiriye, bakaba bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse abo bicanyi bagatahurwa , twagerageje kuvugana na RIB ntibidukundira kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, tukaba turakomeza byadukundira tukabibagezaho mu makuru ataha.
INGABIRE RUGIRA Alice