Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Mamady Barry yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports, aho naramuka yemeje abatoza b’iyi kipe nta kabuza azahita ahabwa amasezerano.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakinaga mu Bufaransa yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, aho yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kane mu Nzove.
Mamady Barry ukina ku mpande asatira akoresheje ukuguru kw’imoso, yavutse tariki 22 Mutarama 1997.
Aganira n’urubuga rwa interineti rwa Rayon Sports, Mamady yavuze ko yishimiye kuza kugerageza amahirwe muri iyi kipe yumvise ko ifite amateka akomeye.
Ati“ Numvise izina rya Rayon Sports, narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha.”
‘’Nabonye ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano kubyo iyi kipe isanganywe.”
Mu 2017, Mamady Barry wari ufite imyaka 20, yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.
Yari kandi mu ikipe ya Guinée yakinnye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea y’Epfo, mu itsinda rimwe n’iki gihugu cyakiriye irushanwa, Argentine n’u Bwongereza.
Nyuma y’iki gikombe cy’Isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa, aho yakoze igeragezwa mu makipe atandukanye arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.
Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.
Naramuka ashimwe n’abatoza ba Rayon Sports, aziyongera ku munya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo uherutse gusinyira iyi kipe mu minsi ishize.
Hategekimana Jean Claude