Akarere ka Binja ,kabarizwa muri Teritwari ya Rutchuru,mu Ntaraya Kivu y’amajyaruguru ,kabarizwamo imitwe 8 yaba Wazalendo ndetse n’imitwe itatu y’inyeshyamba z’abanyarwanda zigumuye kuri FDLR,ako gace kakaba gaherereye mu birometere 50km uva mu mujyi wa Bunagana,imitwe y’abanyarwanda ihabarizwa igizwe na RUD URUNANA,PDM na FPP abagize iyi mitwe n’abarwanyi bahoze murri FDLR.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa I Giseguro ivuga imitwe y’abarwanyi ariyo mai mai Mazembe, Mai mai Kadima, Mai mai Kabido n’indi tutarondoye ikomeje kwikusanyiriza mu gace ka Giseguro aho itegereje amabwiriza ya Col.Zeozelo wa FARDC kugirango itangize ibitero mu bice bya busanza na Bunagana.
Umwe mu barwanyi bo muri FPP utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye isoko ya Rwandatribune ko bitarenze kuwa mbere w’icyumwero gitaha imirwano igomba kuba yatangiye mu gace ka Bunagana igamije kwambura umutwe wa M23 uyu mujyi,uyu mutangabuhamya kandi avuga ko , imitwe y’Abanyarwanda irimo RUD URUNANA ,FPP-Abajyarugamba ndetse na FDLR imaze iminsi ihabwa intwaro n’amasasu ndetse n’inkunga y’ibiribwa bizabafasha kwigarurira umujyi wa Bunagana.
Ubwo twakoraga iyi nkuru hari amakuru Rwandatribune yahawe n’abaturage ba Jomba bavugaga ko utudege duto twa Drones turigukoreshwa n’abacanshuro tumaze iminsi dukusanya amakuru azifashihshwa mu bitero byo kwigarurira umujyi wa Bunagana.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune