Inyeshyamba z’abanyarwanda barimo FPP na RUD URUNANA bari mu mirwano igamije gusunikira M23 iKiwanja
Amakuru Rwandatribune yamenye n’uko mu gace ka Binza hamaze kwisuganyiriza abarwanyi ba RUD URUNANA bayobowe na Col.Jango,na FPP iyobowe na Gen.Dani ndetse na Wzalendo bayobowe na Gen.Kadima n’indi mitwe izwi ku mazina ya La Jeunesse,Mai Mai Je t’aime n’abandi,isoko ya Rwandatribune iri Kiwanja ivuga bene abo barwanyi bari mu matsinda mato mato iyo ubateranyije bagera kuri 600.
Abo barwanyi bamaze iminsi basunikana na M23 ntibigeze bakozwa iby’agahenge kasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika,kuko iminsi irenga 7 bari mu bitero mu duce dutandukaye tugenzurwa na M23,amasoko yacu ari muri ako gace avuga ko imirwano yabereye cyane ahitwa Ngwenda ,Kinyandoyi n’ahitwa Bonde gusa abarwanyi ba M23 babashije kwihagararaho.
Umwe mu barwanyi bo mu mitwe ya Mai Mai iri muri iyo mirwano yabwiye Umunyamakuru wacu uri Goma,ko bafite intego yo gusubiza M23 iKiwanja ikava mu bice bya Binza n’ahandi uyu murwanyi kandi yavuze ko bafite ibirwanisho bigezweho bahawe na leta ya Congo,ku buryo nta kibazo bafite yakomeje avuga ko imbunda n’amasasu bisigaye bicishwa mu kiyaga cya Lake Edouard bikagera kuribo nta ngorane.
Agaceka Binza,gaherereye muri Teritwari ya Rutchuro,Gurupoma ya Binza,muri Kivu y’amajyaruguru,kakunze kuba indiri y’imitwe yitwaje inywaro irwanya Leta y’uRwanda,ako gace kandi ni isoko y’ubukungu kuri abo barwanyi kuko bahafite imirima myinshi yeramwo cyane igihingwa cy’ibigori,Soya n’ibishyimbo.
Mwizerwa Ally