Ku wa 16 Nyakanga 2023, abaturage bo mu duce tugize ibyaro bya Kanyabayonga cheferi bwa Bwito, teritwari ya Rutshuru ho muri kivu y’ajyaruguru ,binubiye ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’umutwe wa “Wazalendo usanzwe ufasha FARDC kurwanya M23”.
Abatuye muri ako gace bavuga ko ubuzima bwabo buri mukaga bitewe n’uko ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ry’awa Zalendo ribagabaho ibitero rimwe na rimwe k’ubirokoko bikaba amahirwe.
Nkuko byatangajwe na societe civile muri Kanyabayonga bavuzeko aba bantu ari abasanzwe bafasha FARDC bibumbiye mu kiswe “Wazalendo”.
Abaturage bo muri aka gace batangaje ko ibibazo bya Wazalendo bimaze gukabya kuburyo usanga iteka bibasira ingo z’abasivile babiba ndetse kenshi bakanabica.
Aka gace kandi siko konyine kavugwamo ibibazo bya Wazalendo kuko no mu tundi duce ibibazo nk’ibi biri guterwa n’iyi mitwe yibumbiye mu kwiswe “Wazalendo” bikomeje gufata indi ntera ndetse abaturage bakaba bakomeje gusaba Guverinoma ya DRC ko izi nyeshyamba zakwamburwa intwaro.
Ni kenshi umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze kumvikana uvuga ko Leta iri guha abasivile intwaro ku buryo bari kugwiza ibisambo n’abicanyi mu gihugu.
M23 yatangaje ibi, nyuma yaho Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro wo guha intwaro imitwe ya Nyatura CMC,Nyatura Abazungu, Nyatura ACLS ,imitwe itandukanye ya Mai Mai hamwe na FDLR mu rwego rwo kuyifasha guhanga na M23.
Guverinoma ya Congo . yahise ifata iyi mitwe yose iyihuriza hamwe irangize iyi akazina ka Wazalendo , bivuze
“Abakunda igihugu kubera umuhate yagaragaje mu kurwanya M23 kandi.
Gusa , abanye congo batuye mu duce iyi mitwe ikoreramo muri Kivu y’Amajyaruguru basabye Leta ya Congo, kongera kuyambura intwaro ,ngo kuko ikomeje kubahohotera no kubambura imitungo yabo ku gahato .
Jessica Umutesi
Rwandatribune.com