Ibyumweru 2 bigiye kwihirika abanyeshuru b’i Ruthsuru bataratangira amasomo biturutse ku kuba ibigo by’amashuri bakagombye kwigiramo atuwemo n’impunzi z’Abanya’Rutshuru bahunze imirwano ya M23 na FARDC.
Umwaka w’amashuri 2022-2023 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watangiye kuwa 5 Nzeri 2022, gusa abanyeshuri bigira bigo byatujwemo impunzi zavuye Jomba na Bweza ntibaratangira kwiga kuko impunzi zahunze imirwano y’Ingabo za Leta na M23 zanze kuva mu mashuri ngo zisubire mu miryango yazo.
Abanyeshuri n’abarerera mu kigo cy’amashuri cya Rugabo kiri muri bimwe bicumbikiye impunzi zavuye mu Bweza na Jomba hagenzurwa na M23, bavuga ko amashuri y’iki kigo yagizwe amacumbi y’impunzi, ndetse ngo ku buryo n’inkuta zayo zangiritse biturutse ku mwotsi kuko impunzi ziyakoresha zitekera abana.
Iki bibazo abahaturiye bagerageje kukibwira abayobozi ba Teritwari ya Rutshuru gusa ibyumweru bikaba bibaye 2,hatarashakwa umuti urambye kuri cyo.
Mu kiganiro Rwandatribune iheruka kugirana na Majoro Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yavuze ko M23 yahaye ikaze abaturage bose bashaka gusubira mu byabo mu bice yafashe, Majoro Ngoma yasobanuye ko icyo barwanira ari ukugira abaturage batekanye bityo ushaka gutahuka agomba gutaha.