Col Bigabo Kifaru wari umwe mu bakomeye mu mutwe wa CMC Nyatura byatangajwe ku kuwa 8 Nyakanga 2021 yishyikirije ingabo z’igihugu FARDC ari kumwe n’itsinda ry’abarwanyi bamurinda.
Bivugwa ko Bigabo wiyitaga Colonel yabonywe mu isoko ry’ahitwa Kikuku , muri Sheferi ya Bwito. Bivugwa ko ubwo yishyikirizaga ubuyobozi bw’ingabo yabanje kwakirwa n’umuyobozi wa FARDC mu gace ka Kikuku .
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akimara gufatwa Col Bigabo Kifaru yagize ati”Bambonye mu isoko , kuko hari ibyo nari naje gushakamo gusa icyingenzi kwari ukushyikiriza ingabo za Congo FARDC . Numviye ijwi ry’Umuyobozi w’igihugu njye n’abarwanmyi banjye duhitamo kuva mu bihuru twishyikiriza igisirikare kumahoro”
Bivugwa ko Col Bigabo wari usanzwe ukoranira hafi na FDLR yabanje kwemeza abarwanyi be ko bagomba kurambika intwaro kuko FARDC itazigera ihagarara kubahiga kugeza umunsi uwanyuma azicwa cyangwa akamanika amaboko mu mahoro.
Abatuye agace ka Kikuku ngo batunguwe no kubona uyu murwanyi uri mu bari barazengereje aka gace mu kwambura no gusoresha abaturage ku gahato arambika intwaro mu mahoro.
Kuva hashyirwaho ubuyobozi bwa Gisirikare bushinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwanyi benshi b’imitwe yitwaje intwaro bakomeje kurambika intwaro ku bushake, bigaragara ko bumviye ijwi ry’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi udahwema kubibasaba umunsi ku munsi.