Guhera kuwa 28 Gicurasi 2022, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyongeye kwifashisha kajugujugu mu kurasa mu birindiro bya M23 i Tshanzu na Runyoni muri teritwari ya Rutshuru.
FARDC ivuga ko impamvu yongeye gukoresha indege mu bitero igaba kuri M23 , ngo yamenye amakuru ko muri ibi birindiro by’uyu mutwe hari abasirikare b’u Rwanda bagiye kuwutera ingabo mu bitugu.
Ibi bitero byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi, ngo bigamije guha isomo uyu mutwe wigize akaraha kajyahe muri Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC ikomeje gushinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kuyigabaho ibitero bikomeye ,harimo icyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo. FARDC ivuga ko M23 nta bushobozi ifite bwari gufata ikigo cya gisirikare gikomeye nka Rumangabo iyo iza kuba idafashijwe n’u Rwanda.
Ibi kandi bije nyuma yaho itangaje ko ku rugamba yari ihanganyemo na M23 muri gurupoma ya Gisigari yafatiyemo abasirikare 2 b’u Rwanda bari kurwana ku ruhande rw’uyu mutwe. U Rwanda rwahise rutangaza ko abo basirikare 2 bashimuswe na FARDC bari ku irondo, ari naho rwahereye rusaba ko bahita barekurwa mu maguru mashya.