Mu bice binyuranye byo muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, havumbuwe imirambo igera muri 60, aho ubutegetsi bw’ibanze muri iki Gihugu bwahimbye icya semuhanuka, bukavuga ko abo bantu bishwe na M23.
Iyi mirambo yabonetse mu bice binyuranye byo muri iyi Sheferi ya Bwito, birimo agace ka Kashali n’aka Kazaroho.
Nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Guverineri muri iyi Sheferi ya Bwito, Isaac Kibira, ngo abishwe, yavuze ko aba bantu bishwe hagati y’itariki ya 20 na 25 Mata, n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 aho zaturukaga i Mabenga, mu birometero birenga 100 uvuye i Goma, ku muhanda mukuru ufite nimero 2 (RN2). Yavuze kandi ko hari abasivili benshi bashimuswe berekeza mu nkambi za Kashali na Kazaroho.
Ati “Tubabajwe cyane no kubona uburyo abaturage ba Kazaroho, Kirumba na Kasali bishwe. Abaturage bakunze kwimuka bitewe n’ibihe mu gace ka Kasali. Ku ya 20 Mata 2023, ubwo M23 yageragayo, yishe abaturage barenga 60. Ejobundi, umuturage yagize ubutwari bwo gukora igenzura asanga imirambo irenga 60 y’abantu baboshye n’inzitiramubu. Abandi bahambirijwe imifuka, yarahamagaye ngo tuze hano muri Muvera. Twasanze abaturage barishwe na M23 ubwo yavaga i Mabanga.”
Uyu muyobozi yaboneyeho guhamagarira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka EAC na Loni kugira icyo icyo ukora kugira ngo umutekano uboneke muri ibi bice.
Ati “Ibaze ko M23 ikiri i Mabenga, ariko iyo haza kuba hari EAC, ntiyashoboraga kwica abaturage.”
Amakuru nk’aya akunze guhimbwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuyobya uburari, no kwegeka ubwicanyi kuri M23 kandi uyu mutwe uzwiho gutabara abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM