Ku wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2020 abakobwa babiri bakora umwuga w’uburaya batawe muri yombi i Kibirizi muri Teritwari ya Rutshuru, mu majyaruguru ya Kivu, ubwo bageragezaga kugurisha imbunda ku barwanyi bitwara gisirikare muri ako karere.
Amakuru ava muri Rutshuru avuga ko aba bagore baba baribye iyi ntwaro umusirikare wanyweraga mu inzogamu rugo rwabo.
Aimé Mukanda Mbusa, uharanira uburenganzira bwa muntu i Rutshuru, yatangaje ko amazu y’abicuruza yabaye isoko y’umutekano muke muri kariya gace cyane ko ngo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bose kakunze kuza kuhanywera.
Mbusa avuga ko kugirango abo bagore babone iyo mbunda bikekwako bayibye umurwanyi wa FDLR wari waraye mu rugo iwabo.
Ildephonse Dusabe