Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 ,imirwano iramutse ihanganishije M23 n’ ingabo za FARDC zifatanyije na RUD Urunana ahitwa Rubavu muri gurupoma ya Busanza.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook Aime Mbusa Mukanya Umuyobozi wa Sosiyete sivili muri Rutshuru yemeje ko imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ahitwa Rubavu muri gurupoma ya Busanza, Teritwari ya Rutshuru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Rutshuru ivugako imirwano yatangiye ahagana saa tatu za mugitondo nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi.
Mu itangazo umutwe wa M23 wari umaze iminsi usohoye ryavugaga ko hari amakuru yemeza ko hari imyiteguro y’intambara ku ruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo aribo Mai Mai CMC Nyatura ya Gen Dominique, FDLR, FPP Abajyarugamba, FPP Kabido na RUD Urunana.
Uyu mutwe watangaje ko ko witeguye guhangana n’ibitero mu gihe waba usumbirijwe. Iyi mirwano yubuye kandi mu gihe abaturage baturiye umujyi wa Goma na Butembo bamaze iminsi mu myigaragambyo bamagana ingabo za MONUSCO bazishinja kunanirwa kwirukana umutwe wa M23.
Aya makuru y’iyi mirwano nta ruhande rwa FARDC cyangwa urwa M23 rurayakana cyangwa ngo ruyemeze .Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho Telefone ya Lt Col Ndjike Kaiko ,Umuvugizi wa Operasiyo Zokola II ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally