Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru rurinubira ibikorwa bya M23 bavuga ko bibangamiye umutekano wa bagenzi babo muri Lokarite za Bwiza na Kitshanga za Gurupoma ya Bishusha zigenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’Abatutsi muri Kivu y’Amjayaruguru Vincent Tengera avuga ko bimwe mu bikorwa bibangamiye urubyiruko muri iyi ntara harimo no kuba M23 ibajyana mu gisirikare ku gahato.
Tengera akomeza avuga ko iyo baje kukujyana mu gisirikare ku neza ukabyanga bahita bakoresha imbaraga bakakujyana ku gufungira aho bafite ama kasho mu bice bafashe,wabona nta yandi mahitamo usigaranye ukemera ukajyanwa mu myitozo.
Yagize ati:” Iyo bagufashe baragufunga wabura ingurane bagusaba, ukemera ukajyanwa mu gisirikare. Turasaba FARDC na Guverinoma muri rusange kugira icyo ikora. Hari abayeyi birirwa batotezwa ko bafite abana muri M23 kandi bataragiye ku bushake.
Gurupoma ya Bishusha ni imwe mu zigize teritwari ya Rutshuru zigenzurwa na M23, binavugwa ko aha hari n’ikigo cy’imyitozo y’abarwanyi ba M23 baba bakuwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kisoro muri Uganda.
Ese mwandika amakuru mukuru hehe M23 ntabwo iri muri aka gave kuko kayoborwa na regiment ya FARDC ufite headquarters kitchanga ntimugashakire views mu kubesha
Ibyo uvuga nukubeshya kuko m23 itarafata bwiza na kitchanga