Inyeshyamba za M23 zatangaje ku cyumweru ko zisubiye inyuma zikava mu duce tw’akarere ka Rutshuru zari zarigaruriye mu mirwano yo mu minsi ishize.
Gusa ibi ntibiha ikizere abaturage ko imirwano irangiye kuko uwo mutwe ugifite ibirindiro muri ako gace kandi kuhabavana “bisa n’ibyananiranye”.
Mu itangazo, M23 ivuga ko ivuye mu bice yari yafashe kugira ngo habeho ibiganiro hagati yayo na leta kubyo isaba.
Mu duce turimo Kinyamahura, Rwambeho, Chengero, Mungo, Basare, bamwe bavuga ko izo nyeshyamba zasahuye amaduka y’abaturage zirimo zihava, nk’uko ikinyamakuru Radio Okapi kibivuga.
Majoro Willy Ngoma , uvugira M 23 avuga ko kuba basubiye inyuma atari urwiyererutso, ndetse anemeza ko abavuga ko batabizeye ari abashaka kubasebya.
Gusubira inyuma kwa M23 kwabaye nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’ingabo za leta kuwa gatanu no kuwa gatandatu, no mu minsi yabanje.
Abagize uyu mutwe basaba leta kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye yo guhagarika intambara.