Muri iyi minsi ibiri ishize urugamba rwakunze kwambikana hagati y’inyeshyamba za M23 n’abihurije hamwe na FARDC aribo Mai mai, FDLR hamwe n’abandi. Aba bagabye ibitero mu bice bitandukanye birimo M23 muri Rutshuru, intambara yana guyemo abagore babiri mu gace ka Rumangabo, nyamara Sosiyete sivile ngo ikaba ivuga ko byakozwe na M23.
Sosiyete sivile imaze igihe ivugwaho kutavugisha ukuri ahubwo bagahengamira kuri FARDC nk’uko babitegetswe, ndetse n’amakosa yakozwe na FARDC hamwe n’abo bafatanije bakayatwerera inyeshyamba za M23
Aba bagore baburiye ubuzima muri iyi ntambara ngo ni uwitwa DEZI RIBONZERE LYDIE na NYIRAKABARA Julienne, bari batuye muri RUMANGABO na BUSHENGE. Aba bagore umwe yapfuye kuwa 18 Ukuboza undi nawe apfa bukeye bwaho kuwa 19 Ukuboza bitewe n’intambara, ibintu ngo byashenguye abaturage bashyigikiye inyeshyamba za M23 ni uko Sosiyete sivile itavuga uko ibintu bimeze ahubwo byose bakabyegeka kuri M23.
Umwe mubaturage utuye Rumangabo utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati” ushobora kubeshyera umuntu bitewe n’icyo mupfa ariko nanone ukirinda gukabya nibyo twabuze abantu ariko ntaho wahera uvuga ngo ni M23 kuko amasasu aba acicikana bityo kumenya ngo riturutse kuri naka cyangwa nyira naka byaba ari ukubeshya.”
N’ubwo muri iriya minsi intambara yari imeze nabi, Ejo uyu mutwe wa M23 watangaje ko uduce twose ari amahoro kuko ababateye basubijwe inyuma rwose.
Umuhoza Yves