Abatuye mu gace ka Nyamilima kari mu birometero 40 uturutse ahitwa i Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru bahangayikishijwe n’abarwanyi benshi ba FDLR bagaragaye muri ako gace bambaye imyamnbaro y’ingabo z’Igihugu.
Aba baturage ba Nyamalima bavuga ko bo ubwabo biboneye n’amaso imirongo miremire y’abarwanyi ba FDLR bambaye impuzankano y’ingabo za Congo mu gace kazwi nka “40 district” ko muri Nyamilima. Kuva ubwo ngo abaturage batangiye kugira impungenge nyinshi, aho bakekako FDLR yaba ije kubangamira imirimo yabo ya buri munsi cyangwa ikaba yarasana na FARDC bikabyara intambara ikomeye.
Aba baturage bemeza ko aba barwanyi batangiye kugera muri aka gace kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022, ndetse ngo bakibabona ntibongeye gusohoka mu mazu ndetse n’abana babo bahise bababuza kujya ku mashuri bigaho.
Baragira bati:”Abarwanyi ba FDLR bakomeje gushinga ibirindiro mu bice bya Kisharu na Katwiguru”
fdlr ntabwo yarwana numufatanyabikorwa akaba n’umuterankunga wabo fardc na kisekedi.
Ndagusuhuje Kabaka we. Nanjye sinzi ko FDRL yarwana na FARDC. Niba hari uwumvise ayo makuru gutyo, bishobora kuba ari ukuyobya uburari ababikurikira nyuma hakaza kuba ikindi abantu batari biteze. Ahubwo iyo mirongo abaturage babonye ishobora kuba barajyaga gufata positions ngo barase M23. Bivugwa ko FARDC izaturuka uruhande rumwe, FDRL k’urundi, Ingabo z’uburundi k’urundi, Mai Mai Nyatura k’urundi maze M23 bakayikubita bayerekeza Uganda cga mu Rwanda. Ngo bamara kwirukana M23 bakataka u Rwanda. FDRL na FARDC ntiwabatandukanya urumva ko na FDRL yambaye uniform za FARDC.
Mwigeze mwuva abadayimoni Barbara n’abazimu??? Ahubwo baruzazanya
Baribeshya cyane bazakubitwa bumirwe.
Muraho neza!
FDLR,ntiyarwana na FARDC kuko basanzwe bakorana ahubwo babasabye kuva mumashamba ya Nyamitwitwi ninyuma ya Nyamirima muri Parc kugira batange ranfor kuri FARDC
Namwe muraducanga kabisa rimwe muti fdlr ifatanyije na frdc none multi bagiye gukozanyaho ntibisobanutse kabisa.