Ku wa gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, umumotari n’umukiriya we bashimuswe i Rwindi rwagati muri parike y’igihugu ya Virunga, mu gace ka Rutshuru, mu majyaruguru ya Kivu.
Aimé Mukanda Mbusa, uzwi cyane muri Rutshuru, yatangarije INTERVIEW.CD , dukesha iyi nkuru ko uyu mumotari yari atwaye abantu babiri kuri moto ye, harimo n’umugore warekuwe n’abashimusi.
Kugeza ubu, aho abiciwe n’ihohoterwa bakorewe ntibiramenyekana kuko ngo bataramenya aho baberekeje cyane ko ngo nta kimenyetso na kimwe cyatanzwe kuri iki gikorwa cy’ubushimusi.
Abaturage bababajwe no guceceka kw’abayobozi babifite mu nshingano aho bemeze ko ubuyobozi busa n’ubwatereranye abatuye muri aka gace gakomeje kuba indiri y’ibyaha bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza iki gihugu.
Nkundiye Eric Bertrand