Kuwa 28 Ukuboza 2020 , Umuyobozi w’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyarugu yishyikirije ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo(MONUSCO) aho zifite ibirindiro i Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuyobozi w’inyeshyamba Katuleve yashinjwaga amarorerwa menshi yo muri kariya gace k’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane gutoteza abahinzi, ubujura ndetse no kwica abaturage.
Aimé Mukanda Mbusa impirimbanyi yo muri Rutshuru yemeje aya makuru avuga ko uwo mukuru w’inyeshyamba akimara gufatawa yahise yurizwa kajugujugu akimurirwa ahandi hantu atarabasha kumenya.
Yagize ati: “Kajugujugu za MONUSCO zamuvanye i Nyamilima zimwerekeza ahandi hantu dukekako ari i Goma cyangwa mu kandi gace k’igihugu”
Katuleve bivugwa ko yari umwe mubayobora inyeshyamba bafite dosiye nyinshi z’ibyaha byiganjemo gushimuta yakoreye mu bice bya Nyagakoma-Ishasha, Ishasha-Nyamilima, Kisharo-Kiseguro. Ni ibyaha bivuga ko yakoze afatanije n’indi mitwe y’inyeshyamba zirimo FDLR na Nyatura.
Mukamba Mbusa yasoje asaba ubutabera gufata urubanza rwa Katuleve nk’ikintu gihambaye Guverinoma yaba ikoreye abaturage ba Rusthuru bazahajwe n’ibikorwa bigayitse bikorwa n’immitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Major Katurebe uvuka mu bwoko bw’Abanyebinza yari azwi nk’umurwanyi umaze igihe mu ishyamba akaba yarabaye umufatanyabikorwa wa FDLR,nyuma aza gushwana nayo,ubu akaba yafatanyaga n’umutwe wa FPP,ukuriwe na Col.Dan Simplice,ufite icyicaro iBusesa.
Mwizerwa Ally