Ihuriro ry’imiryango idaharanira inyungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryasohoye Raporo ishinja ingabo za Congo FARDC guhohotera abaturage mu gace ka Kiwanja-Ishasha n’utundi duce two ku mipaka y’iki gihugu.
Aimé Mukanda MBUSA uyobora Sosiyete Sivili muri Kivu y’Amajyarugu yavuze ko ibikorwa bihohotera abaturage bikorwa n’ingabo za Congo akenshi bikunze kubera ku mipaka iri mu duce 6 duhana imbibi n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.
Mukanda akomeza avuga ko ingabo za Congo zirinda imipaka zitwaza ko zicunze umutekano zigahohotera abaturage . Yagize ati” Abasirikare bitwaza ngo barimo gusaka ibyangombwa , bakabangamira abaturage , rimwe na rimwe bagafunga abaturage bazira ubusa , abandi bagafungirwa mu bigo bya gisirikare.
Mukanda akomeza avuga ko iyo umuturage afunzwe n’ingabo za Congo , afungurwa ari uko atanze amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 5 na 10 mu mafaranga ya Congo.
Mukanda Mbusa asoza asaba ubuyobozi bwa Rutsuru kwita ku gukemura iki kibazo cy’ingabo za Congo zikomeje kuzengereza abatuye Rutsuru n’ibindi bice byo muri Kivu ya Ruguru.
Ubuybozi bwa Teritwari ya Rutshuru buhakana ibivugwa na Mbusa aho bwemeza ko ibikorwa bikorwa n’ingabo za Congo biba bigamije amahoro n’umutekano no kurinda igihugu kwinjirwa n’abanzi nkuko bisanzwe bigenda ku ngabo z’igihugu.
Ibi birego biregwa ingabo za Congo bije byiyongera ku bindi bibangamiye abatuye Kivu y’Amajyaruguru ikunze kwibasirwa n’imitwe y’Iterabwoba nka FDLR na Nyatura yazonze aka gace.
Ildephonse Dusabe