Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwali mu karere ka Rwamagana urubyiruko rwasuye imiryango y’abamugariye Ku rugamba, rubashyikiriza ibiribwa bitandukanye n’ibikoresho by’isuku.
Uyu wabaye umwanya wo kubereka ko bari kumwe kandi bakaba bazakomeza gusigasira ibyo baharaniye ubwo bitangiraga igihugu mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda.
Kabagambe Godefrey umuhuza bikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana yavuze ko gushima abamugariye ku rugamba bikorwa buri mwaka hagamijwe kubagaragariza ko bari kumwe nabo kandi babaha agaciro baharaniye ubwo babohoraga igihugu.
Yagize ati’Ibikorwa dukora ntabwo ari ibihembo ahubwo ni ukuza kwifatanya nabo muri iki gihe kugirango tubagaragarize ko hari urubyiruko kumwe nabo rubashyigikiye rubashimira ibikorwa bakoze byo kubohora igihugu , uyu munsi igihugu kikaba gitekanye gifite amahoro n’umutekano uturuka kuribamwe mu bacyitangiye’.
Uru rubyiriko rukomeza ruvuga ko iki gikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba bagiye kujya babasura buri gihembwe mu rwego rwo kurushaho kubigiraho bikazafasha urubyiruko gusigasira ibyagezweho.
Kabagambe yakomeje ati Iki gikorwa ni igikorwa ngaruka mwaka twiyemeje ko tugiye kujya tubegera aba bamugariye ku rugamba byibura buri gihembwe kuburyo tuzagera byihura kuri buri wese wamugariye ku rugamba kandi turushaho kubigiraho no kubereka agaciro bakoreye igihugu kandi turusha gusigasira ibyagezweho.
Abamugariye ku rugamba bavuze ko uyu munsi ubasubizamo imbaraga kandi bashima ko u Rwanda ruyobowe neza ibikorwa urubyiruko rukora bikaba bibaha icyizere cy’uko ibyo baharaniye byagezweho.
Ritararenga Francois yagize ati”Ibikorwa by’urubyiruko biratunejeje cyane bigaragaje ubufatanye bw’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bakunda n’abaturage muri rusange ubutumwa naha urubyiruko ni ugukunda igihugu ariko tuzi neza ko rwatojwe kandi ko bagomba kubyubahiriza nkuko twabigaragarijwe mu kinyabupfura cyo twabonye uyu munsi.
Ndayambaje Eugene afite imyaka mirongo ine n’itatu nawe yagize ati”Turashima ko twagaragarijwe urukundo tugaragarijwe ko urubyiruko ruri gukora ibikorwa bifite umumaro ubutumwa mpaye urubyiruko ni ugukomeza kwitwara neza bagende munzi nzira batere ikirenge mu cyacu kugirango bakomeze bubake u Rwanda rwiza.
Mbacyenge Jean Claude nawe yamugariye ku rugamba nawe yunzemo ati Turashima ariko dufite imbogamizi twifuza ko twazigeza kubadukuriye Ubwisungane mu kwivuza abari mu kiciro cya mbere n’icyakabiri Komisiyo yishyurira abamugariye ku rugamba gusa tukaba twifuza ko hajya hishyurirwa umuryango wose kuko biratugora kuba abagize imiryango yacu babaho badafite ubwisungane mu kwivuza, ikindi turasaba ko badufasha mu myigire y’abana kuko amafaranga y’ishuli aratugora ubu dufite abana biga mu mashuli y’nshuke kugera muri kaminuza turifuza ko twakorerwa ubuvugizi ibyo bibazo bakadufasha lubishakira ibisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko gushimira intwali z’urwanda ari igikorwa gihoraho bakaba bashima abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu kikaba kigeze ahashimishije, akarere ka Rwamagana kabizeza ubufatanye no kubaba hafi , avuga ko ibibazo bagaragaje akarere kazabashakira ibisubizo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati “Kuzirikana intwali z’u Rwanda ni igikorwa gihoraho ariko kikagira umunsi w’umwihariko wo kuzirikana ubutwali bw’inkotanyi zabohoye u Rwanda no kuzirikana ubutwari bw’abakurambere bacu baguye u Rwanda bitangiye u rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ni ibintu bihoraho mu mutima w’abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu, igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana ni igikorwa ngaruka mwaka bakora buri taliki ya mbere gashyantare ni igikorwa bakora bakagira ishimwe bagenera abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bafatanyihe n’ubuyobozi bw’Akarere uyu munsi rero ukaba umwihariko kuko tubasubiza ka gaciro kabo tukabikorera mu ruhame kuko barakihesheje igihe babohoraga u Rwanda.
Ku bijyanye n’imbogamizi bafite yunzemo ati”Hari ibikorwa byinshi dukora biba bikubiye no mu mihigo icyambere ni ukwibumbira mu makoperative kugirango bagire imbaraga , nluko mubibona harimo abafite ubumuga butandukanye kuburyo burimwe adashobora ngo atere imbere bibumbire mu makoperative natwe tubafashe kwiga imishinga hunyuma tukabatera inkunga kugirango iyo mishinga ishyirwe mu bikorwa.
Uretse za koperative zatewe inkunga zikaba zigeze aho zifasha aba turabafasha kuko baba bafite n’ibibazo biba binagaragara tubaha ubufasha nkuko tubuha abanyarwanda bose baba babukeneye no mu burezi nta mwana wabura kwiga habuze amafaranga y’ishuri iyo batwegereye turafasha ibibazo tukabikemura“.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwizihije umunsi w’Intwali rusura abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda iki gikorwa cyakozwe hirindwa icyoroze cya Covid19 urubyiruko rwagikoze ku
bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano, bashimira ingabo zamugariye Ku rugamba rwo kubohora igihugu , iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigabiro aho urubyiruko rwasuye imiryango ine y’abamugariye Ku rugamba igizwe n’abantu makumyabiri na bane bakaba bashyikirijwe ibiribwa bitandukanye ibikoresho by’isuko n’ibikoresho by’abanyeshuri byiganjemo amakaye n’amakaramu.
Alice Ingabire Rugira