Umupolisi witwa Siboniyo Jean d’Amour ukorera mu Karere ka Rwamagana yishe arashe umusore witwa Iradukunda Elissa uzwi nka Ndimbati warenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bivugwa ko yagerageje kumurwanya no kumwambura imbunda.
Byabereye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige mu masaa moya z’umugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kanama 2021.
Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, SSP Magwigwi Oscar yabwiye The Future TV ko icyo gihe abasore batanu batashye igihe cyo kugera mu rugo cyarenze bahagaritswe n’urubyiruko rw’abakorerabushake barabyanga, bahura n’abapolisi bari kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza; bariruka, hafatwa Iradukunda.
Iradukunda ubwo yafatwaga, ngo yari afite amahane ku buryo yashakaga kurwanya aba bapolisi , agerageze kubiyaka kugira ngo abacike. Ati: “Binaniranye ashikuza imbunda umupolisi wari uyambaye mu gatuza, arayikurura iracika.”
Mugenzi w’uyu mupolisi ngo yahise arasa hejuru kugira ngo akange Iradukunda, ariko umusore akomeza kurwana. SSP Magwigwi ati: “Ni bwo undi yamurashe, arapfa.”
SSP Magwigwi avuga ko yamenye amakuru y’uko Iradukunda yari asanzwe ari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse yakatiwe n’urukiko mu mwaka ushize, azira kuruma umunwa w’uwari mu kazi k’umutekano.