Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zo guhangana nicyo cyorezo, aho Leta yasabye abaturage ko batagomba kurenza isaha ya saa mbili z’ijoro bakiri mu bikorwa basanzwe bakora.
Mu ijoro rya cyeye ryo kuwa kabiri tariki ya 11/5/2020 ahagana isaa moya n’iminota 30′ mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Muyumbo, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu wa Gitaraga habereye ubwicanyi bwakozwe n’abantu bataramenyekana kugeza aya masaha.
Ubwo bwicanyi bukaba bwabaye ubwo abaturage bari kwitegura kuva mu mirimo barimo ngo batahe bubahiriza amasaha yatanzwe na Leta.
Ubwo bwicanyi bukaba bwaguyemo umuturage umwe witwa Theoneste bapfakurera wari usanzwe ari umupasiteri mu itorero rya Hope of Jesus, akaba asize abana 4 ndetse n’umugore.
Naho Theophile Nirutwa we bikaba bivugwa ko yari asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka ritari ryemererwa gukorera mu Rwanda rya Ingabire Victoire ryitwa DALFA Umurinzi, nkuko byatanganjwe numwe mu baturage baganiriye na Bwiza dukesha iyi nkuru gusa akaba yarokotse nubwo bivugwa ko ariwe washakagwa kwicwa ariko ntiyapfa kubera ko yari yihishe munsi ya kontwali, gusa na Theoneste Bapfakurera bikaba bivuga ko ashobora kuba yaribagamo muburyo bwa Rwihishwa bitanzwi nkuko Theophile byari bizwi.
Theoneste Bapfakurera yishwe ubwo yarari kumwe n’abagabo 4 bari gusangira Fanta mu iduka ry’uwitwa Theophile Nirutwa ahagana mu masaha ya saa moya n’igice, ubwo Theophile Nirutwa yari ari kwitegura gutaha amaze gufungaho ngo hatagira abandi bakiriya binjira.
Muri ako kanya nibwo abagabo 9 bari bambaye amakoti bitwaje indwaro gakondo ndetse n’imbunda iyo mu bwoko bwa masotera (Pistol) bakomanze ku iduka rya Theophile Nirutwa bashaka kwinjira maze barinjira bateragura ibyuma Pasiteri Bapfakurera maze Theophile yihisha munsi ya kontwali bagenzi be barababoha babasiga aho baragenda.
Uretse Pasiteri bishe abo bagabo nta wundi muntu bishe cyangwa ngo bagire icyo batwara, uretse telefone ngendanwa 7 batse abaturage mu rwego rwo kugira ngo badatanga amakuru.
Abo bagabo bakaba babanje gutera abaturage ubwoba babasaba kuba basubira mu rugo bababwira ko bakora mu nzego z’umutekano bigera naho barasa mu kirere, ubwo bagendaga basize imbunda y’igikinisho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbo Bahati Bony yatangaje ko abo batari abajura kubera ko nta kintu bibye, ko urebye baje bagambiriye kwica Pasiteri bamaze kumwica baragenda
Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zahasanze igitoyo cy’isasu ry’imbunda ya masitora (Pistol)
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko amakuru bayamenye ndetse ko iperereza rikaba ryatangiye, ubu abaturage 4 nibo bamaze gutabwa muri yombi bacyekwaho icyo cyaha.
Abaturage bakaba baganirijwe n’inzego z’ishinzwe umutekano basabwa gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu gihe babona abaturage batizeye bageze mu mudugudu batuye.
Kugeza ubungubu umurambo wa Nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ndacyayisenga Jerome