Imirwano ikomeye yongeye guhuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije urugamba mu gace ka Bihambwe.
Iyi mirwano bivugwa ko yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Ukuboza, ubwo FARDC yagabaga igitero simusioga ku nyeshyamba za M23, ariko bikarangira izi nyeshyamba zitangiye guhindanya abari bazigabye ho igitero.
Ingabo z’u Burundi zari ziri hafi ya FARDC zitegereza ibyabaga zahise zitangira gusubiranamo zibazanya icyazizanye, muri iki gihugu cy’amahanga, bigaragara ko zishobora no kuhashirira.
Bamwe muri aba basirikare bahisemo guhunga n’amaguru bavuga ko nibagira amahirwe bazabona bageze I Goma kugira ngo bafate indege basubire iwabo abandi nabo bakaba baramaze kuburana na bagenzi babo , ndetse bakaba bavuga ko batazi agace baherereyemo uko kitwa.
Aba kandi bari gushwiragira mu bihuru batazi iyo bagana, mu gihe kuva k’umugoroba wo kuri uyu wa 07 Ukuboza ku kibuga cy’indege cya Goma abandi basirikare b’u Burundi ariho bicaye basaba ko basubizwa iwabo kuko ishingano z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahawe bayisoje.
Iyi mirwano ikomeje gutuma abaturage bo mu bice bya Sake, muremure, n’ahandi bahunga umwisubirizo, ku buryo bamwe badatinya no kuvuga umujyi wa Sake usa n’ugiye kujya mu maboko y’izi nyeshyamba.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com