Mu Rwanda, hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza buri muryango korora inkoko, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya amagi ari kimwe mu byatuma abana bakura neza kandi bikanatuma batagwingira.
Umukozi w’umushinga ‘Orora wihaze’ ushinzwe ubukangurambaga bw’umushinga, Kwizera Olivier, avuga ko mu magi habamo intungamubiri z’ubwoko 11 zifasha gukura kw’abana mu bwenge no mu gihagararo, kandi ko hari abana benshi bageze ku gihe cy’imfashabere batabona amagi, bikaba bihangayikishije.
Yagize ati, “22% by’abana bagejeje igihe cy’imfashabere ni bo bafata intungamubiri zuzuye, mu gihe abagejeje icyo gihe bafata igi bakiri bake kuko ari 7% gusa. Haracyari urugendo rukomeye, ni yo mpamvu dushishikariza abaturage gufata amafunguro ariho ibikomoka ku matungo harimo n’inkoko cyangwa amagi”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi, igwingira no kunoza isuku, batangije ubukangurambaga buhoraho bwo gushishikariza buri muryango korora inkoko, kugira ngo igere ku rwego rwo kugaburira umwana igi rimwe buri munsi.
Ni ubukangurambaga bwagaragarijwemo ko impamvu abantu batorora inkoko biterwa n’imyumvire mike ku bworozi bwazo, no kutiyumvisha ko kugaburira abana amagi byarushaho kubarinda imirire mibi.
Dufatanye Jean de Dieu wo mu Kagari ka Rusumo mu Murenge wa Gatumba, avuga ko akiri umusore yororaga inkoko, ariko amaze gushinga umuryango ntiyongera kuzorora ku buryo nibura umwana we arya igi inshuro imwe mu byumweru bibiri.
Dufatanye avuga ko korora inkoko byoroshye ahubwo abaturage bashyira imbaraga mu korora inka n’andi matungo magufi abyara amafaranga menshi, kuko inkoko zifatwa nk’izidatanga umusaruro wazamura umuryango vuba.
Yagize ati, “Nta nkoko nororaga, umwana kumuha igi ni ukujya kuyagura kandi arahenze, bigatuma atayabona mu mafunguro ye ya buri munsi. Hari igihe imyumvire yatumaga tutumva agaciro k’inkoko ku kamaro k’umwana bigatuma tutazorora”.
Yongeraho ati, “Imyumvire yo hasi twari dufite ifite imizi kuva kera kuko twakuze tuzi ko abarya inkoko ari abantu bakomeye, bigatuma tutumva ko abakene bakeneye korora no kurya inkoko”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Mukamana Soline, avuga ko Poroteyine zikenerwa mu mubiri, izigera kuri 6% zose ziba mu magi, ari na yo mpamvu batangiye gukangurira urubyiruko akamaro k’inkoko karimo kubona amagi, ifumbire n’amafaranga kandi ko itagoye kuyorora.
Yavuze ko, “Bashaka ko buri rugo nurugeramo uzajya usangamo inkoko kugira ngo abana bajye babona amagi muri ya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato nk’uko byakunze kugaragara mu Karere ka Ngororero by’umwihariko mu Murenge wa Gatumba”.
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo korora inkoko kuri buri muryango no kurya igi kuri buri mwana, imiryango 15 yo mu Murenge wa Gatumba yorojwe buri umwe inkoko eshanu zizafasha abana kurya amagi, ubuyobozi bukaba buvuga ko amagi naba menshi hazaboneka ayo kugurisha no kurya.
Amagi afasha abana gukura mu bwenge no mu gihagararo
Uwineza Adeline