Muri iri joro ryakeye abanyarwanda 9 mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda baregwa ibyaha binyuranye birimo no kuba intasi z’u Rwanda muri Uganda bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna.
Ahagana mu masasita z’ijoro nibwo inkuru yo kugera mu Rwanda kw’aba banyarwanda yamenyekanye aho banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna.Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko iyi ari intambwe nziza igihugu cya Uganda giteye ariko bugasaba ko abanyarwanda bose bahafungiye barekurwa.
Aba banyarwanda 9 bageze ku mupaka wa gatuna baherekejwe n’umuyobozi w’agateganyo w’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Uganda Bwesigye Marcellino.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Guverinoma ya Uganda yarekuye aba banyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu baregwa ibyaha bitandukanye, nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye guhagarika ibirego byose baregwaga.
Umuhango wo kubashyikiriza u Rwanda wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda. Ni bo Banyarwanda ba mbere bashyikirijwe u Rwanda nyuma yo kurekurwa na Uganda, kuko abandi bajugunywaga ku mipaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda muri Angola agamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, mu kugaragaza ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, Guverinoma ya Uganda “yahagaritse ibirego ku Banyarwanda icyenda bari bakurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bitandukanye.”
UMUKOBWA Aisha