RwandAir yatangaje ko mu byumweru bibiri, izahagarika ingendo yakoreraga mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu binyuze mu itangazo RwandAir yashyize hanze.
Iyi sosiyete yavuze ko icyemezo cyo guhagarika izi ngendo, yaba iziva cyangwa izijya Mumbai kizatangira kubahirizwa kuwa 15 Werurwe mu 2024.
Abari baramaze kugura amatike basabwe kugeza ikibazo cyabo kuri RwandAir kugira ngo basubizwe amafaranga yabo cyangwa barebe ubundi buryo bafashwa. RwandAir ntiyasobanuye impamvu y’iki cyemezo.
Muri Mata 2017 nibwo indege ya RwandAir yatangiye gukora ingendo hagati ya Kigali na Mumbai. Ni ingendo zikorwa mu isura idasanzwe kuko indege ya RwandAir ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze, bitandukanye n’uko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu.
Tariki 12 Werurwe 2020 nibwo RwandAir yahagaritse ingendo zerekezaga n’izava i Mumbai kubera ikibazo cy’ihagarikwa ryo gutanga viza mu Buhinde cyatewe n’ikwirakwira rya Coronavirus. Izi ngendo zaje gusubukurwa tariki 16 Ugushyingo 2020.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com