Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za America zigize icyo zisaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage na bwo bwasabye ibihugu by’ibituranyi bya Congo kubaha ubusugire bw’iki Gihugu.
Ubwo yahuraga n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Ambasaderi w’u Budage muri Congo, Oliver Schnakenberg yahamagariye ibihugu by’ibituranyi by’iki Gihugu kutakivogera.
Uyu mudipolomate wo mu Budage, yavuze ko ubutegetsi bw’Igihugu cye butegereje ibizava mu iperereza riri gukorwa n’itsinda rihuriweho ry’Igisirikare ririnda umutekano w’imipaka mu Karere ku birego byo kuba u Rwanda rutera inkunga M23.
Yavuze ko mu gihe hagitegerejwe ibizava muri iri perereza ariko ko hari amakuru yuko hari ibihugu by’ibituranyi biri inyuma y’ibikorwa by’umutekano mucye biri kubera muri Congo.
Yagize ati “Twasangize amakuru akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano gaheruka guterana. Ni yo mpamvu duhamagarira ibihugu by’ibituranyi kubaga ubusugire n’ubudahangarwa bya RDC bigahagarika ibikorwa byose by’umutekano mucye.”
Uyu mudipolomate w’u Budage atangaje ibi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America na zo ziherutse kwinjira muri ibi bibazo ndetse mu mpera z’iki cyumweru zikabaza zarongeye kugira ibyo zisaba Congo n’u Rwanda.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Afurika, USA yagize iti “Duhangayikishijwe na Raporo z’ibitero byambukiranya imipaka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje kugwamo inzirakarengane.”
Iri tangazo ryavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zizeye ko Ibiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi [u Rwanda na DRC] kugira icyo bikora kugira ngo ibi bikorwa bihagarike.
Gusa u Rwanda rukomeje guhakana ibirego rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23 ndetse ko nta nyungu na nke rwakura muri ibyo bikorwa.
RWANDATRIBUNE.COM