Mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2023 aribwo M23 iraba yarangije kuva mu duce twose yigaruriye , imirwano yarushijeho gukomera muri Teritwri ya Masisi.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Masisi, avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, haramutse imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Mweso-Kashuga muri gurupoma ya Bashali Mokoto ho muri teriteritwri ya Masisi.
FARDC ,ishinja M23 kugaba ibitero byerekeza mu gace ka Kashuga kuri Axe ya Masisi-Pinga-Walikale ,byatumye abaturage bacika igikuba bahungira mu duce twa Ihula,Katobo.Masiza na Kalembe .
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC yakusanyije abarwanyi benshi bo mu mitwe y’inyehyamba za Nyatura, Mai Mai , Wazalendo na FDLR mu nkengero z’utwo duce M23 yigaruriye , kugirango bagabe ikindi gitero kigamije kwisubiza utwo duce.
Ku munsi wejo tariki ya 29 Werurwe 2023, Lt Col Ndjike kaiko umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko M23 yongeye kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC ndetse ko iri kubifashwamo n’ingabo z’u Rwanda RDF .
K’urundi ruhande, M23 ivuga ko FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ,Nyatura na Mai Mai, aribo bayishotora bayigabaho ibitero ,bityo ko itakomeza kurebera ahubwo ko yirwanaho kinyamwuga.
Imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, ivuga ko imirwano ishobora gufata indi ntera mu gihe cya vuba bitewe n’uko impande zombi zikomeje kwitegura imirwano no gukozanyaho bya hato na hato.