Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Masisi, aha ni muri Kivu y’amajyaruguru habaye imirwano ikaze yahanganishoje M23 na FDLR, Nyatura n’indi mitwe yose yitwara gisirikare ibarizwa mu kiswe Wazalendo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye muri ako gace, yatubwiye ko iyo mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yahuje inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Congo ariyo FDLR, CMC, Mai Mai Guidon, Mai Mai Kijangarayi na Nyatura, yabahurije mu duce two ku Muhanda wa Rumeneti-Kilolirwe, muri Gurupoma ya Bashali Kahembe.
Iyi mirwano Inyeshyamba zo mu mutwe wa CMC, FDLR, Nyatura n’indi tuvuze haruguru, bigambye ko basubije umutwe wa M23 inyuma, gusa kuruhande rwa M23 ntacyo baratangaza.
Imboni ya Rwandatribune ikomeje kutubwira ko kugeza ubu, hakirimo kumvikana imbunda ziremereye muri ibyo bice ariko ko zatumye Abantu bongera Guhunga bagana Sake no mu tundi duce tutarimo imirwano turi muri teritware ya Rutshuru na Masisi. Ibi bibaye mu gihe abaturage b’iburasirazuba baherukaga gukora imyigaragambyo isaba leta ya Congo na M23 ko bo baha amahoro ngo kuko bagize igihe bahunga.
Abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Cngo bakomeje basaba Leta ya congo ko yabashakira umutekano urambye, aho bagira bati “Turarushe no Guhunga, muduhe amahoro”
Uwineza Adeline