Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe y’abambari bacyo irimo FDLR, babyutse basuka ibisasu biremereye ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Rusekera.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko imirwano yongeye gukara nyuma yuko FARDC ifatanyije n’imitwe imaze iminsi yariyambaje, bongeye kugaba ibitero ku birindiro bya M23.
Nyuma yuko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, FADRC igabiye ibitero ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Bwiza, kuri uyu wa Gatandatu iki gisirikare cyongeye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Rusekera.
M23 yagize ati “Muri iki gitondo, ubufatanye bwa FARDC, FDLR, Mai-Mai, CODEO, NYATURA, ACPLS, PARECO bagabye ibitero by’amasasu aremereye ku birindiro byacu biri Rusekera kandi imirwano irakomeje.”
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutera umugongo imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro.
RWANDATRIBUNE.COM