Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yateye utwatsi uwanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga amushinja kumufata ku ngufu.
Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Afsa Karenzi, yavuze ko Munyakazi Sadate yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Muri ubu butumwa bw’uwitwa Afsa Karenzi kuri Twitter, yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina na Sadate Munyakazi. RIB nkeneye ubufasha bwo kundinda iterabwoba rye.”
Ni ubutumwa bwanditswe tariki 06 Gicurasi 2022 bukaba bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu ariko uyu wabushyizeho akaba yabusibye.
Munyakazi Sadate wafashe ifoto y’ubu butumwa, akayishyira kuri Twitter, na we yagize icyo avuga kuri ibi ashinjwa n’uyu muntu.
Sadate yateruye agira ati “Uwo muntu uretse no kurimukorera sinanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba.”
Sadate yakomeje avuga ko yaje gukora icukumbura agasanga uwanditse ubu butumwa bumuharabika ari umwe mu biyita ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanz ari babandi basebya n'u Rwanda pic.twitter.com/8m572emxdg
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 8, 2022
Yakomeje agira ati “nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ari we nifashije account ye, nasanze ari ba bandi basebya n’u Rwanda.”
Munyakazi Sadate yagiriye inama uyu umushinja ibi birego kwitabaza inzego zishinzwe kubikurikirana aho kuregera imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y’abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b’Igihugu duhora twiteguye abantu nk’aba kandi niba ari yo nzira nshya bahisemo baribeshya nay o ntizabahira.”
Uyu Afsa Karenzi kandi yongeye kugira icyo avuga nyuma y’uko Sadate amwigaritse, avuga ko yamaze kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho ngo yarushyikirije ikirego tariki 05 Gicurasi 2022.
https://twitter.com/AfsaKarenzi/status/1523316216383029248
Uyu Afsa yakomeje avuga ko yashyize ubutumwe kuri Twitter kuko Umugenzacyaha yiyambaje ngo aho kumukurikiranira ikibazo ahubwo ngo “Yanteje Sadate Munyakazi akamerera nabi cyane. Iki gitondo nasabwe gusiba ibyo nanditse niba nshaka ko bandenganura, nabikoze. Sindi umwanzi.”
Uyu muntu yasoje ubutumwa bwe avuga ko yizeye ko Imana izagaragaza ukuri, mu gihe bamwe bakomeje kwibaza ukuri k’uyu muntu.
RWANDATRIBUNE.COM
Sadate narwane urugamba neza , niba arengana yiregure aburane atsinde , niba kandi yarabikoze koko bamukwege , naho ibyo kwitwaza ngo ” twe abantu tuvuga ukuri , ngo abarwanya urwanda ngo bla bla and bla , nra kuri nigeze mbona sadate avuga , keretse kwibasira abano no kubatuka , bigayitse ! Ahubwo yibasira abavuga ukuri!
Bajye bavangura amadociye!