Mu kiganiro n’umusesernguzi mu bya gisirikare Col Bora Manase wahoze mu nyeshyamba za FDLR yatangaje ko intambara ya M23 idashobora kurangizwa no guhuruza abanyamahanga bitwaje ibitwaro biturika ko ahubwo igikenewe ari ukurangiza ikibazo bahereye mu mizi.
Uyu musesenguzi yatangaje ko ikibazo cya M23 cyatangiranye n’intambara ya Kanyarwanda yatangiye ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge ku ngoma ya Joseph Kasavubu, bagahiga umuntu wese uvuyga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo.
Iyi ntambara kandi yatangaje ko itarangiye kuko yakomeje bakajya babikemura babiciye kuruhande, nyuama ikajya igaruka kuko abana b’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guharanitra uburenganzira bwabo, ariko ntibigerweho.
M23 niwo musaruro w’intambara za Kanyarwanda zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1960 kugeza ubu , kubindi bisobanuro kurikira iyi Video