Abayobozi b’umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagaragaje ko batishimiye icyifuzo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike.
Mu nama yabereye iTroika muri Mozambike yabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 29 Gicurasi 2021, bagenzi ba Perezida Filipe Jacinto Nyusi basubije inyuma igitekerezo cyo gusaba u Rwanda kwitabira inama za SADC mu rwego rwo kwitegura kohereza ingabo muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru the Chronicle gitangaza ko Mozambike irwana n’inyeshyamba z’abayisilamu, aho intambara ibera mu karere k’amajyaruguru, gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro na peteroli.Aho abantu barenga ibihumbi 2.800 bapfuye naho abandi ibihumbi birukanwa mu ngo zabo no mu midugudu.
Kuva mu mwaka ushize, SADC yatangiye gukora gahunda yo kohereza ingabo zo mu karere guhagarika izo nyeshyamba.
Icyakora, byagaragaye mu mpera za Mata nyuma y’uruzinduko rudasanzwe rw’umuyobozi wa Mozambike Nyusi mu Rwanda kugira ngo abonane na Paul Kagame w’u Rwanda, amusaba ko ingabo z’u Rwanda zishobora kujyayo. U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ibihugu byombi harebwa niba ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri icyo gihugu.
Ku wa kane, inama ya SADC yitabiriwe na perezida Nyusi wa Mozambique, Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, Perezida wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Zimbabwe, Dr Emmerson Mnangagwa na Hussein Ali Mwinyi.
Mu gihe iyi nama yategurwaga ibyumweru bibanziriza iki, perezida Nyusa wa Mozambique yari yasabye ko u Rwanda rwemererwa kuyitabira, igitekerezo kikaba cyaranzwe.
Impamvu Nyusi yasabaga ko ingabo z’u Rwanda zakoherezwa mu gihugu cye ni uko zifite uburambe mu kurwanya inyeshyamba, nkuko zirimo kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).
Amakuru avuga ko bagenzi ba Perezida wa Nyusi bamukuriye inzira ku murima bamubwiye ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambike, rugomba kunyura mu nzego za SADC.
Nkuko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kujya muri Mozambike, hari n’abandi ku isi nabo bafite iyo nyota barimo kurebera hafi nka Porutugali, Amerika n’u Bufaransa.
Mbere yuko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron aje mu Rwanda mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yari i Paris mu kindi gikorwa cyihariye kuri Afurika. Kagame yahuye na Macron i Paris, ndetse na Ramaphosa wo muri Afurika y’Epfo. Biragaragara ko Perezida wa Mozambique Nyusi, na we wari i Paris, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, mu gihe Minisitiri w’ingabo we Jaime Neto yagiye i Lisbone guhura na mugenzi we wo muri Porutugali Joao Cravinho.
Mu cyumweru gishize, mbere y’inama ya SADC, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika yepfo Naledi Pandor yatangaje ko igihugu icyo ari cyo cyose cyifuza kugira uruhare muri Mozambike, kigomba kunyura muri SADC. Mu kiganiro na News24, Pandor yagize ati: “Muri iyo nama ya G7 nagize amahirwe yo guhura n’u Bufaransa, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi nabasobanuriye neza ko igitekerezo cyacu ari SADC igomba kuyobora kuri iki kibazo”.
Ati: “Byasaga nkaho hari amasezerano ariko ndabona hari ibihugu bimwe bimaze kugirana amasezerano y’ibihugu byombi na Mozambique ariko icyo tubona ni uko SADC igomba kuba iya mbere.”
.SADC irateganya gukusanya ingabo zihagaze nibura ku bihumbi bitatu zose zizoherezwa muri Mozambike.
Byongeye kandi, raporo yasohotse mu butumwa bwa SADC Double Troika Plus Angola ishinzwe gusuzuma tekinike ya Angola, yasabye ko hajyaho ingabo zidasanzwe zigera ku 150, zizakora ibikorwa bidasanzwe kandi zikarinda inkombe z’umuyoboro wa Mozambike.
Raporo ya SADC yasohotse yanasabye ibikoresho, birimo kajugujugu esheshatu, indege enye zitwara abantu, kugenzura inyanja ebyiri na drones ebyiri.
Afurika y’Epfo irashobora kohereza ingabo zizava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ingabo zo muri Angola na Zimbabwe zishobora kwitegura vuba kwinjira muri izo ngabo.
Igisigaye ni ukumenya niba u Rwanda ruzemera kohereza ingabo zarwo, niba koko ruzemera ko zizajyayo zigategekwa ndetse zigahabwa amabwiriza SADC. Nyamara u Rwanda ntabwo ruri mu uwo muryango.
Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya bifite ingabo hafi y’umupaka w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwa Brigade ishinzwe gufasha ingabo z’umuryango w’abibumbye guhagarika ingabo z’inyeshyamba M23 zashinjwaga gushyigikirwa n’u Rwanda n’ubwo rwo rwahakanye aya makuru.
Abanyamuryango ba SADC barimo ibihugu 16 bigize uyu muryango aribyo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Eswatini, Lesotho, Madagasikari, Malawi, Maurice, Mozambike, Namibiya, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Zambiya na Zimbabwe. U Burundi bwasabye kwinjiramo kandi gusaba kwabwo gushyigikiwe na Tanzaniya, umunyamuryango w’ingenzi wa SADC.
Mbega ishyari kweli!.