Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 yongeye kubera mu mujyi wa Sake no mu nkengero zawo, nyuma y’iminsi mike y’agahenge.
Imirwano ikomeye yubuye yabereye ku musozi wa Vunano, Bwambaliro no muri Lutoboko. Andi makuru avuga ko kuva saa kumi za mu gitondo, imirwano yatangiriye hafi y’umusozi wa Ndumba na Kituva. Imirwano yumvikanye kandi ku musozi wa Munanira hagati ya Wazalendo na M23.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano muri uyu mujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Ati: “Ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba, ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC kuva mu gitondo zateye abaturage b’i Sake no mu duce tuhakikije, zirimo zica ndetse zikanavana abasivile b’inzirakarengane mu byabo”.
Kanyuka yunzemo ko M23 kuri ubu ihangayikishijwe no kuvana mu nzira ziriya ngabo.
Sake yari imaze iminsi ifite agahenge nyuma y’uko mu minsi mike ishize imirwano yasaga n’iyimukiye mu bice bya Teritwari ya Rutshuru.
Mu minsi yashize ibice bikikije uriya mujyi byabereyemo imirwano ikomeye yanamaze igihe kirekire.
FARDC n’abo bafatanya ku rugamba bashakaga kwirukana M23 mu misozi ikikije uriya mujyi, gusa ibitero byabo byose byagiye bisubizwa inyuma n’inyeshyamba za M23
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com