Ijoro ryose urusaku rwari rwose mubice bikikije umujyi wa Sake, aho inyeshyamba za M23 hamwe n’ingabo za Leta FARDC bari bahanganye k’udusozi dukikije uyu mujyi wa Sake.
Kugera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo rwari rucyambikanye kuburyo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta n’inyoni yariri gutamba kubera urufaya rw’amasasu.
Iyi mirwano biravugwa ko ngo yaba igamije kwigarurira uyu mujyi ariko ngo ingabo za Leta nazo ntiziva ku izima bityo inyeshyamba zamaze kuzenguruka uyu mujyi zigakomeza kubaminshaho ibisasu mu gihe nabo bataboroheye.
Uyu mujyi wa Sake inyeshyamba zemeza ko zishaka kuwufata, ni ikindi gitego izi nyeshyamba zaba zitsinze FARDC kuko zaba zikomeje kugenda zisatira umujyi wa Goma.
Aka gace biteganijwe ko kaba kagiye kujya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse bikaba bivugwa ko ingabo z’u Burundi biteganijwe ko zizaba ziri muri aka gace, zaba zageze I Goma k’umunsi w’ejo.
Biracyekwa ko izi nyeshyamba zaba zishaka gufata aka gace mbere y’uko zitangira kurekura uduce bari barafashe badusubiza izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nk’uko byemejwe n’inama y’uyu muryango.
Kumunsi w’ejo nibwo biteganijwe ko izi nyeshyamba zizatangira kurekura tumwe muduce zafashe kugeza nibura kuwa 12 Werurwe, nk’uko izi nyeshyamba zabyiyemereye.
Umuhoza Yves