Sandra Teta wabyaranye n’umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Weasel, yamaganiye kure amakuru avuga ko yakubiswe n’uyu mugabo we mu gihe hari ababyemeza bamushinja guhishira umugabo we.
Amafoto y’uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi amugaragaza yuzuye inguma mu maso, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane.
Ibinyamakuru byatangaje ko izi nguma yazitewe n’umugabo we Weasel wamukubise kubera ibibazo basanzwe bafitanye byo gucana inyuma.
Uyu mukobwa bivugwa ko yakubiswe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yakubiswe n’abajura bakanamwambura telefoni na miliyoni n’ibihumbi 300.
Ati “hashingiwe ku mafoto yakwirakwiye mu itangazamakuru, mu nzira ntaha ku wa Gatanu mu ijoro mvuye ku kazi, nataswe n’amabandi banyatse telefoni ya iPhone n’agakapu karimo miliyoni 1.3.”
Gusa bamwe bazi ibye n’umugabo we bahakanye ibi yatangaje, bemeza ko izi nguma yazitewe n’umugabo we kuko atari rimwe cyanwa kabiri amukubise ariko akanga kubitangaza kuko akomeza kumuhishira kuko amukunda.
Aba baze iby’uyu munyarwandakazi bavuga ko kandi atagira ibyangombwa by’u Rwanda ndetse ko na byo ntawundi ubiri inyuma atari umugabo we kuko adashaka icyazatuma uyu mukobwa amushyira hanze.
RWANDATRIBUNE.COM