Sekikubo Barafinda ashobora gukurikiranwa na RIB icyaha cyo kwiyitirira icyo ataricyo
Umugabo wamenyekanye mu matora ya perezida wa Repubulika y’uRwanda mu mwaka w’2017, Sekikubo Barafinda Fred umaze iminsi agirana ibiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga ashobora gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku byaha byo kwiyitirrira icyo ataricyo,gukoresha amagambo y’impuha ashobora guteza imvururu no kwigomeka k’ubutegetsi.
Nkuko bigaragara ku Ihamagara No 3 yahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha( RIB),yo kuwa 05 Gashyantare 2020,iri hamagara rikaba rimusaba kwitaba kuwa 10 Gashyantara 2020 ku kicaro gikuru cy’iki kigo.
Mu iriyi nyandiko y’ihamagara ku nyandiko yayo y’umugereka Bwana Barafinda yanditse ko ayibonye yiyandikira ubwe amagambo agira ati:Barafinda Sekikubo Fred R2UDA Perezida,umukandida k’umwanya w’Umukuru w’igihugu wa Repubulika y’uRwanda 2017.
Duhereye kuri iyi nyandiko yiyandikiye ubwe arerekana ko yabaye kandida Perezida mu matora aherutse yo mu mwaka wa 2017,nkuko abanyarwanda babizi Kandidatire ya Sekikubo Barafinda ntiyigeze yemerwa kugeza abakandida bari bahanganye na Perezida Kagame Paul wari Umukandida wa FPR Inkotanyi ni Hon.Dr.Frank Habineza na Bwana Mpayimana Philipe,ni nabo bemerewe gukoresha inyito ya Kandida Perezida.
Ikindi kuba yiyita Perezida w’ishyaka ritemewe mu Rwanda R2UDA nkuko biteganywa n’amategeko n’uko Ishyaka ryose rikorera k’ubutaka bw’uRwanda ryiyandikisha mu kigo gishinzwe imiyoborere myiza RGB,iri shyaka R2UDA rikaba rikaba ritazwi,bityo kwiyitirira ishyaka ritazwi nabyo bikaza ari ikindi cyaha.
Barafinda kandi mu mbwirwaruhame amaze iminsi akoresha ku ma radio n’ibindi binyamakuru ntiyahwemye gutuka Leta y’uRwanda ko iri gusenyera abaturage mu gihe Leta yo iri mu rugamba rwo kwimura abaturage ibavana mu manegeka kugirango badatwarwa n’imyuzure.
Gukwirakwiza ibuhuha bigamije kwangisha abaturage Leta iriho avuga ko yabujijwe amahirwe yo kwiyamamaza ko mu gihe yashakaga imikono y’abamusinyira yashimuswe n’abantu bamutwara mu isanduku y’abapfuye,no kwita umugore we First Lady,umugore wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda kandi umugore w’umukuru w’igihugu azwi.
Nubwo bimeze bityo ariko Bwana Barafinda mu kiganiro yagiranye na Rayol Tv yivugiye, yavuze uko yigeze amara iminshi myinshi ari mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe biri i Ndera,gusa avuga ko atijyanyeyo ahubwo yisanzeyo, gusa ntawamenya niba abarwayi bo mu mutwe basanzwe bijyana muri ibyo bitaro!
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (code penal),Bwana Barafinda ashobora gukiranwaho impurirane z’ibyaha, mu ngingo y’ 194 ivuga ko gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’uRwanda mu bihugu by’amahanga,bihanishwa igifungo cy’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 mu gihe cy’amahoro naho mu gihe cy’intambara bihanishwa igifungo cya burundu.
Ingingo ya 204 ivuga ko guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15,ingingo ya 205 ivuga ko kurwanya ububasha bw’amategeko iyo ahamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7,mu gihe ingingo ya 281 ihana umuntu wese wiyitirira icyo adashinzwe,mu gihe yahamijwa n’icyaha n’urukiko ahanishwa igifungo kitaeze cy’amezi 6.
Ese bigaragaye ko Bwana Barafinda Fred ari umurwayi wo mu mutwe?
Igihe byakwemezwa n’abaganga bikagaragara ko Sekikubo Barafinda Fred ari umurwayi wo mu mutwe igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ku bijyanye n’uburyozwa cyaha,mu ngingo ya 85 iteganya impamvu hatuma hatabo uburyozwacyaha iyi ngingo ya 85 agace ka kabiri kagira gati:ushinjwa mu gihe yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha ,bivuze ko igihe iperereza ryakorwa rikerekana ko ari umurwayi ataryozwa ruriya ruhurirane rw’ibyaha twavuze haruguru.
Ubwanditsi