Abangavu baterwa inda zidateganijwe mu murenge wa Shyorongi w’Akarere ka Rulindo bavuga ko nyuma yo kwegererwa no kuganirizwa bafashe icyerekezo cy’ubuzima.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’Abangavu baterwa inda zitateganyijwe hirya no hino mu bice bitandukanye b’igihugu, benshi bagahura n’ibibazo bitandukanye birimo gutotezwamu miryango, gucibwa mu miryango,guhungabana, gucikirizasha ishuri, n’ibindi ,hari bamwe mu bangavu bavuga ko iyo begerewe bakaganirizwa bongera kwigarurira icyizere ndetse bakanakira ibikomere bityo bakongera kwiyumva mu muryango Nyarwanda ndetse bakanaharanira kwiteza imbere kugira ngo bagere kunzozi zabo bahoranye mbere yo gutwara inda zitateganyijwe.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateganyijwe batarageza imyaka y’ubukure bo mu tugali tugize Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bavuga ko n’ubwo bagize ibibazo byo kubyara igihe kitageze ndetse bamwe bakaba bari bariyanze ndetse n’ubuzima busa nk’ubutagishoboka, kuri ubu hari icyizere ko bazagera ku nzozi zabo nyuma y’uko babonye ababafasha mu rugendo rw’ibibazo bari barimo ndetse no kubigisha imyuga itandukanye kugirango bizabafashe kwiteza imbere ndetse no kugera ku nzozi zabo.
Uwase Sandirine atuye mu Murenge wa Shyorongi, Akagali ka Bugaragara, Umudugudu wa Nyarushinya avuga ko yabyaye yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye afite imyaka 16, ariko nyuma yo kumenya yuko atwite kwiyakira byamunaniye umuryango uramwanga agerageza no gukuramo inda nabyo biranga na nyuma yo kubyara umwana yashatse kumuta mu bitaro kuko yabyaye igihe kitageze ariko kubw’Imana umwana akaba yarabashije kubaho.
Akomeza avuga ko kuri ubu yifitiye icyizere nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhuje n’abagiraneza bo mu muryango utegamiye kuri Leta witwa CAM Rwanda (Community Action For Mercy) ukorera muri uwo Murenge ukamufasha kwiga umwuga wo kudoda ndetse no kumurerera umwana.
Asoza avuga ko narangiza kwiga uyu muryango ukamuha imashini yo kudoda nkuko wabimwemereye azabasha kwiteza imbere ndetse no kugera ku nzozi kandi ubu akaba yifitiye icyizere cy’ejo hazaza.
Tuyizere Ange nawe utuye muri ako Kagali ka Bugaragara yunga murya Sandrine Uwase avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 yaragiye gushaka imibereho I Kigali aho yakoraga akazi ko murugo kuko yari mpfubyi nyuma yo kubyara nawe uyu mushinga wa CAM Rwanda ukaba waramufashije mu mibereho ye ya buri munsi ndetse no kumurerera umwana kuri ubu bakaba bari kumwubakira inzu yo kubamo kuko aho ari acumbitse.
Avuga kandi ko nasoza kwiga imashini azabasha kwiteza imbere kuko imashini azahabwa n’uyu mushinga izamufasha kubona amafaranga ubu akaba abona afite imbere heza.
Umuyobozi wa CAM Rwanda Bwana Mushumba Rafael avuga ko nyuma yo gushinga umuryango Nyarwanda ukora ibikorwa by’urukundo begeranyije abana babyaye batarageza imyaka 18 bagamije kubaha ibiganiro n’inyigisho zitandukanye kugirango bisange mu bandi no mu muryango Nyarwanda banakire ibikomere bumve ko ubuzima bukomeza.
Akomeza ko nyuma yo kubaganiza no kumva ibyifuzo byabo bahisemo kwiga umwuga wo kudoda bityo umushinga utangira kubigisha kudoda kuri ubu bakaba bamaze amezi 5 biga.
Avuga kandi iyo aba bangavu bari kwiga kudoda abana babo umuryango ubasigarana ku irere ryawo ugasigara ubitaho bakabaha amata, bakabagaburira bakanabahindurira imyenda bityo ba mama wabo bakaza kuza kubafata bashoje amasomo yabo.
Ikindi ni uko abo bangavu babyaye nabo iyo bashoje amasomo bafata ifunguro rya saa sita mbere yo gutaha murugo ibintu ubuyobozi bw’umushinga buvuga ko bwahisemo gukora mu rwogo rwo korohereza imiryango baturukamo.
Mu bikorwa uyu mushinga ufashamo aba bangavu harimo kuba ubaha ibikoresho by’isuku, amasabune, imyambaro y’abana babo, ukaba waranabahaye inkoko n’ingurube byo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere no kurwanya igwingira ry’abana babo.
Uyu mushinga usoza uvuga ko ugifite imbogamizi z’ubushobozi buke ugereranyije n’abakeneye gufashwa ukaba usaba abafatanyabikorwa n’abaterankunga ubufatanye mu rwego rwo kugira ngo babashe kugera ku bangavu batewe inda zitateganyijwe bakeneye ubufasha kuko ari benshi mu gihugu.
CAM Rwanda ni umuryango Nyarwanda ufite intumbero yo Gutera umwete no kubakira ubushobozi imiryango ifite ibibazo by’umwihariko, abana n’urubyiruko.
Kubaka Ubushobozi bw’imiryango ifite ibibazo hibandwa cyane cyane mu nyungu z’umwana ndetse n’urubyiruko, Kugira Imiryango mizima yiyubatse mu bukungu, yubashywe kandi ishobora gucunga neza ejo hazaza hayo, Kubaka ubushobozi bw’Imiryango, kurwanya ihohoterwa binyujijwe mu kwigisha ihame
ry’uburinganire n’ubwuzuzanye,gukumira no gukemura makimbirane no Kuzamura amikoro y’Abari n’Abategarugori mu by’Ubukungu binyuze mu kwigisha imyuga
iciriritse, gukorera mu matsinda yo kwizigamira, no gukorana n’ibigo by’Imari n’andi mahirwe.
Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa 11.
Norbert Nyuzahayo