Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyorongi uherereye mu Karere ka Rulido bwamaze impungenge abaturage baturiye uruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa EUROTRADE INTERNATIONAL LTD NYAKABINGO MINE, nyuma y’uko aba baturage bagaragaje ko babangamiwe n’intambi ziturikirizwa muri uru ruganda zikaba zishobora kubangiriza ibikorwa.
Ni nyuma y’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Shyorongi ari kumwe n’inzego z’umutekano zirimo iza Gisirikare na Polisi basuye uru ruganda kugira ngo barebe neza uko iki kibazo kimeze.
Ni igikorwa cyakozwe aho aba bayobozi bari kumwe n’uhagarariye uru ruganda batambagijwe ibice byose bicukurwamo amabuye n’uru ruganda maze bakirebera niba ibyo abaturage bagaragaje ari byo koko.
Nyuma y’iki gikorwa kandi aba bayobozi bamurikiwe ibikorwa byakozwe n’uruganda EUROTRADE INTERNATIONAL LTD NYAKABINGO MINE mu murenge wa Shyorongi muri uyu mwaka wa 2021 bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri ibi bikorwa harimo kuba Eurotrade International Ltd yarubatse ubukarabiro bw’amashanyarazi ku bitaro bya Shyorongi mu rwego rwo gufasha abagana ibyo bitaro kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu Karere ka Rulindo.
Hari kandi kuba Nyakabingo Mine yaragiranye amasezerano na Groupe Scolaire Shyorongi yo kwishyurira abanyeshuri 20 bo mu miryango itishoboye no kubaha ibikoresho, kubakira iri shuri ubukarabiro mu rwego rwo kwirinda Covid-19 mu banyeshuri, kubaka igikoni kigezweho, gusana ubwiherero bw’iri shuri ndetse no kubagurira ibigega 2 binini bibika amazi.
Mu bindi bikorwa byagaragajwe byakozwe n’uru ruganda harimo ibikorwa byo kubungabunga amashyamba, gutunganya umuhanda uva mu kagari ka Rutonde kugera aho uruganda rukorera no gusana inzu y’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste yashimye ibikorwa byakozwe n’uru ruganda rwa EUROTRADE INTERNATIONAL LTD NYAKABINGO MINE bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage avuga kandi ko bazakomeza gufatanya muri byinshi nk’abafatanyabikorwa.
Yamaze impungenge abaturage baturiye uru ruganda ko ntakibazo bagakwiriye kugira kuko aho intambi ziturikirizwa ari kure y’aho batuye kandi ko nta gikorwa cy’umuturage kizangirika kubera uruganda kandi ko aho bizaba ngombwa umuturage azahabwa ibisabwa akahimuka ariko atabangamiwe.
Yabasabye kandi gufata neza ibikorwa uru ruganda rubakorera ndetse no kubyaza umusauro uru ruganda bityo bakabasha kwiteza imbere.
Norbert Nyuzahayo