Abaturage batuye mu Bugamba ho mu ntara ya Cibitoke bavuga ko abasirikare 8 b’u Burundi barohamye mu ruzi rwa Rusizi ubwo bari mu rugendo rubajyana muri Kivu y’Amajyepfo aho bari bagiye kurwana n’umutwe wa RED Tabara.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko aba basirikare barohamye ubwo bari batwaye ibikoresho bya gisirikare babyambutsa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko aba basirikare barohamiye mu gace kari hagati y’imisozi ya Kaburatwa muri Komine Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Abasirikare 8 barohamye bivugwa ko bari basanzwe bakorera muri batayo ya 112, isanzwe irinda icyanya gikomye cya Rukoko.
Umwe mubo bari kumwe wabashije kurokoka yabwiye SOS Media Burundi ko bakoze uko bashoboye kose ngo barokore bagenzi babo nyamara bikarangira byanze. Yagize ati” “Twagerageje uko dushoboye kubatabara gusa biratunanira”
Uyu musirikare wari ufite uburakari bwinshi yakomeje avuga ko bisanze kuri uyu mugenzi batamenyeshejwe ubutumwa bagiyemo. Ati:”Njye sinemera iby’izi ntambara zibera ku butaka bwa RD Congo kandi Sinzemera ko amaraso yanjye amenekera ubusa”
Abaturage bavuga ko aba basirikare b’u Burundi bari batangiye kwambuka mu rukerera rwo kuwa 05 Kamena 2022.
Igisirikare cy’u Burundi FDNB kivuga ko nta musirikare wacyo wambuka umugenzi wa Rusizi uhuza iki gihugu na Repubulika iharanira Demokareasi ya Congo, ndetse bemeza ko abasirikare bagaragara hafi y’uwo mugezi ari ababa barinze umupaka mu buryo buhoraho.
Kuva mu mpera z’umwaka 2022, nibwo hatangiye guhwihwiswa ko ingabo z’u Burundi zihuje n’Imbonarerakure bari ku butaka bwa Congo Kinshasa nu rwego rwo guhiga abarwanyi ba RED Tabara bavuga ko barwanya Leta y’u Burundi.