Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyivugiza, gaherereye mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze,arashinjwa kuyoboresha inkoni y’icyuma abaturage be, ndetse agakoresha amagambo mabi ku buryo agereranywa n’uburozi.
Uyu muyobozi ngo ubwo yinjiraga mu rugo rw’umwe mu babana n’ubumuga wo mu bwatsi bwe, yamusabye gusohoka, atinze amubaza impamvu adasohoka muri iyo nzu ye irushwa agaciro n’umusarani we.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa IMBARUTSO dukesha iyi nkuru batanze urugero rw’amagambo ava amaraso, uyu muyobozi aherutse kuvugira mu rugo rwa Safari Ferdinand, ufite ubumuga ubwo yamubwiraga ko aba mu nzu inganya agaciro n’umusarane we. Umwe mu baturage bashatse ko umwirondoro wabo ugirwa ibanga, kubera gutinya gitifu Bamurange yagize ati:
“Njyewe uyu mugitifu ntacyo ndamusaba nubwo ntuye hano, yakoreye ibintu kwa maman Lucky, na ba mudugudu babivuga, njye birambabaza. Bagiye kubabyutsa ngo bagiye kubaka mituweri barakomanga umugore arasohoka ariko umugabo we ntiyasohoka kuko afite ubumuga.” Yakomeje agira ati:
“Yari yabuze amafaranga ya mituweri kubera ubumuga ariko yari asanzwe ayatanga. Ubwo babajije umugore amafaranga ya mituweri ababwira ko ntayo bafite kubera ko umugabo aryamye kandi yakoze impanuka, baramubwira ngo mubwire asohoke bamuhamagaye yanga kwitaba nuko gitifu aravuga ati: uwo muntu uri kwanga kwitaba ni muntu ki? Asa ate? Iyi nzu inganya agaciro n’umusarane wanjye niyo yanga gusohokamo?”
Twasuye umuryango wa Safari Ferdinand kugira ngo baducire ku mayange uko byagenze maze mukasafari atwemerera ko koko Bamurange Aline yabibabwiye kandi ko byabakomerekeje, gusa avuga ko umugabo we ari we wabisobanura kumurusha. Yagize ati:
“Yatubwiye ko tuba mu nzu irushwa agaciro n’umusarane we maze bidukomeretsa umutima. Umugabo wanjye atarakora impanuka ngo akurizemo ubumuga ari mu bantu batangaga mituweri mbere ariko ubu biratugora cyane kuko dufite abana batatu.”
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko afite impungenge ko uyu mu gitifu ashobora kuzamuhemukira ubwo bari bamubajije icyo abivuga ho agira ati”Uwo gitifu mumwihorere azagwa ku bandi! Dore duturiye Akagari ntawamenya dushobora guhemukirwa no mu bundi buryo.”
Mu kiganiro twagiranye na Bamurange Aline yahakanye yivuye inyuma ibyavuzwe n’abaturage avuga ko ari ukumuharabika. Yagize ati:
“Ibyo ntabyo nzi ayo makuru baguhaye siyo. Ntabwo muzi ntabwo abaturage bose nari nabamenya neza, kuko nageze mungo nyinshi ndi kumwe na komite z’imidugudu tureba abatarishyura mituelle ngo tumenye impamvu batishyura. Rero urumva ko ntamenya ngo n’uwuhe, gusa aho nageze hose iryo jambo ntaryo nigeze mvuga.” Yakomeje agira ati:
“Mbajije mudugudu nsanze narahageze turi mu bukangurambaga ariko arabeshya kuko yanze no kubyuka tuvugana n’umogore we atubwirako agishakisha amafaranga. Sinzi impamvu rero ashaka kumparabika kandi kuva nageraho nta muturage nari nagirana nawe ikibazo, ubwo icyo agamije sinkizi.”
Rwandatribune.com