Somalia ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’imitwe y’iterabwoba kuburyo ibihugu byinshi by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe byagiye byohereza ingabo zitandukanye kugarura amahoro muri iki gihugu nyamara nk’uko bitangazwa n’uyu muryango ngo abarenga 4,000 bamaze kuhagwa kuva muri 2007
N’ubwo hatangajwe uyu mubare w’abasirikare basize ubuzima muri kiriya gihugu , bongeye ho ko hari abandi benshi cyane bahakomerekeye, ndetse ngo umubare mu nnini ukaba ari uwo mu bri Uganda n’u Burundi.
Umuyobozi w’uyu muryango wa AU, Mohamed El-Amine Souef, yatangaje ko buriya butumwa bumaze “gutakarizwamo abasirikare hafi 4,000″ biganjemo abo mu bihugu by’u Burundi na Uganda. yakomeje avuga ko ashingiye ku makuru yahawe na ba Ofisiye bagiye muri buriya butumwa, ngo abapfuye n’abakomeretse bashobora kurenga 5,000.”
Ni ku nshuro ya mbere umuyobozi ku rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe avuga ku mugaragaro umubare w’abasirikare baguye muri Somalia.
Souef yavuze ko imiryango y’abasirikare bapfiriye muri kiriya gihugu cyo mu ihembe rya Afurika itarahabwa indishyi z’akababaro igiye gushyirwa imbere, ku buryo igihe cyose amafaranga azabonekera izahita iyahabwa.
Uganda ni cyo gihugu cya mbere cyohereje Ingabo zacyo mu butumwa kugarura amahoro muri Somalia bita AMISOM kuko aba mbere bahageze muri Werurwe 2007.
Abasirikare babarirwa mu magana b’iki gihugu ndetse na bagenzi babo biganjemo abo mu gihugu cy’u Burundi biciwe mu mirwano yari igamije kwirukana abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.
Muri 2012, Major Duncan Kashoma wa UPDF wakomerekeye muri Somalia yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abasirikare b’Abagande bari barifashishijwe ubwo barwaniraga mu mashyamba n’inyeshyamba za LRA mu majyaruguru ya Uganda, gusa bakaba batari biteguye neza kurwanira muri Somalia kubera ubutayu ndetse no mu mujyi wa Mogadishu wari ugoye cyane kurwaniramo.
Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Uganda yohereza muri Somalia umutwe w’abasirikare badasanzwe ari na bo birukanye Al Shabaab i Mogadishu.
Kurwana n’uriya mutwe w’iterabwoba cyakora biri mu byagiye bigora ziriya ngabo, kuko rimwe na rimwe abarwanyi bawo bivangaga n’abaturage bikaba ngombwa ko bifashisha ibiturika mu kwirwanaho.
Al Shabaab kandi hari ubwo yiyoberanyaga ikihindura Ingabo za Leta ya Somalia mu rwego rwo kugaba ho ibitero bitandukanye, birimo nk’icy’ubwiyahuzi cyo muri 2009 yagabye ku Cyicaro Gikuru cya AMISOM kikagwamo abasirikare barenga 20.
Ubu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia bwakunze kuvugwa ho byinshi ndetse bakanavuga koi bi byihebe byaba bifite gahunda yo kwigabiza igice kinini cyo mu burasirazuba bw’Afurika dore ko na Kenya yarimo muho byanuganugaga.