Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Nyiragongo, yatangaje ko iri kwikanga ibitero bishobora kongera kugabwa na M23 mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile ya Teritwari ya Nyiragongo, Jean Claude Mambo kawaya,yatangarije umumyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa Radiyo wa VOA ko M23 iri kongera abarwanyi bayo muri Gurupoma ya Kibumba , mu bilometero bigera kuri 20 ujya I Goma.
Kawaya yagize ati: habanje kubaho gusimbura abarwanyi bari bahasanzwe, tubona bazanye abandi bashya . ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, tubona abarwanyi babaye benshi kandi ibice barimo biragoye ko umuntu yabigeramo. Abarwanyi ba M23 bari kwiyongera muri Kibumba kandi bari kuzana intwaro ziremereye
Mu mwaka ushize inyeshyamba za M23 zari zarafashe ibice bya Kibumba, bibishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba , EAC, mu Gushyingo 2022.
Ubuyobozi bwa M23 nabwo bwemeza ko bwarekuye ibice byinshi, bubishyikiriza ingabo za EAC. Gusa kuri ubu abarwanyi bawo bumvikana barwana n’imitwe ya Wazalendo muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Nubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemeza ko warekuye ibice byose wari warigaruriye , ukabishyira mu maboko y’ingaba za EACRF, Leta ya Congo yo ntibyemera kuko yakomeje kugaragariza Abanye Congo n’amahanga ko ntaho aba barwanyi ba M23 bagiye
Uwineza Adeline