Abantu barenga 130 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero cyagabwe mu bitaro byo mu mugi wa EL FASHER , mu gace ka DARFUR muri Soudan nkuko byatangajwe n’ umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) Medecins Sans Frontieres .
Ni igitero cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro muri Soudan aho iki gihugu kimaze igihe kitari gito mu ntambara gihanganyemo n’iyi mitwe, amakuru aturuka muri ibyo bice akavuga ko ibintu bitari byoroshye kuko iki gitero cyashenye ibikorwaremezo nk’ibitaro, amasoko n’ibindi byinshi nk’uko umuturage umwe yabitangarije BBC.
EL FASHER Ni umwe mu mijyi ituwe cyane yo muri DARFUR usigaye mu maboko y’ingabo za SUDAN, aho ingabo za leta zimaze umwaka urenga zirwana n’imitwe yitwaje intwaro .
Iyi ntambara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage ndetse bamwe baba impunzi kuko birukanwe mu byabo n’intambara, aho ingabo za leta zasigaranye mu biganza uyu mugi wa EL FASHER, umugi wanahise uhinduka inkambi z’impunzi kubera abantu benshi bawuhungiyemo.
Taliki 10 gicurasi nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bagabye iki gitero nyuma y’uko umunyamabanga rusange wa L’ ONU Antonio GUTERRES atanze integuza akavugo uyu mutwe wa RSF uza imbere mu biteza umutekano muke muri SUDAN.
MSF ivugako bimwe mu bitaro byakiriye izi nkomere birimo guhura n’ingorane z’ubwiyongere bw’inkomere zakomerekeye muri icyo gitero, aho ibitaro byo mu majyaruguru ya Soudan bavuga ko mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri gusa bamaze kwakira inkomere zisaga 979, kandi ko kuri iki cyumweru abarenga 134 bamaze gupfa.
Umuyobozi w’ibitaro bya leta biri muri EL FASHER Saudi yabwiye BBC ko mu giitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibintu byari bimeze nabi aho RSF yatangiye kwangiza hirya no hino mu mugi ibintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo nk’ ibitaro, amasoko n’ inyubako 20 za leta.
Ibi bitaro byo mu mujyi wa El Fasher kugeza ubu ni ibitaro bikenewe cyane kuko bifasha abaturage benshi bibasirwa n’oibitero by’abagizi ba nabi dore ko na byo byari byarafunze imiryango kubera kwibasirwa n’ibitero bya RSF ariko nyuma bikongera gufungurwa kugira ngo byakire indembe.
Muri aka gace (EL FASHER RESIDENTS) kubona amazi n’ibyo kurya bikomeje kugorana cyane kuko RSF yateye iturutse mu mpande eshatu z’umujyi maze igafunga inzira zinjira muri uwo mugi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru inzobere ya UN yaburiye abaturage ba EL FASHER ko bashobora kwibasirwa n’ibitero bitewe n’ubwoko bwabo naho Umujyanama wihariye Alice Wairimu Nderitu yongeyeho ko agace ka DARFUR kose kari guhUra n’ibibazo bishobora kuvamo Genocide mu gihe isi yose yitaye ku ntambara zo muri Ukraine na Gaza.
Dukundane Jenviere Celine
Rwandatribune.com