Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, ibi bombe byatewe mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, bigira abo byica n’ibyo byangiriza muri Chimanga mu mujyi wa Minova.
Hari mu masaha y’igicamunsi, ku cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 01/05/2024, nibwo ibisasu biremereye bibiri byatewe mu gace ka Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko amasoko ya MCN dukesha iyi nkuru abivuga.
Ay’amakuru avuga ko ibyo bisasu byituye neza na neza ahitwa Chimanga, ho mu mujyi wa Minova, bisiga bihitanye abasirikare ba biri ba FARDC, ndetse byangiriza n’inzu yari aho hafi yaho byaguye, ibintu byanatumye bamwe mu baturage bahunga bakizwa n’amaguru, aho bahunze ako gace.
Amakuru avuga ko Minova yahungiyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, nyuma yuko bahunze imirwano yarimo ibahanganisha n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 ziyobowe na Gen Sultan Makenga, bikarangira abo ku ruhande rwa General Makenga bafashe ibice byinshi harimo na Ngungu.
Iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zatsinzwe muri Rubaya no mu bindi bice byo muri grupema ya Ngungu, bahitamo guhungira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Teritwari ya Kalehe.
Kugeza ubu FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC bakomeje guhunga berekeza i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Rwandatribune.com