Abamotari bane bishwe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ibi byabaye ahagana isaha z’u mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24/04/2024, mu bice by’i Rwindi, aho igisirikare cya leta ya Kinshasa (FARDC) cyishe kirashe abamotari bane barapfa undi umwe arakomereka, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko aba motari bari batanu bakaba bari baherekeje imodoka yo mu bwoko bwa Rand Cruser yarimo umurambo, bamaze kugera i Rwindi, bashaka kunyura i Kibirizi bakomereza mu bice bya Kirumba, nibwo barashwe na FARDC, bane muribo barapfa undi umwe araswa munda arakomereka bikabije.
Ay’amakuru akomeza avuga ko aba bamotari bari baje bava iGoma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Ubuhamya bwatanzwe , bugira buti: “Bari bamotari bari bavuye iGoma, berekeje Kirumba, ubwo bari bageze i Rwindi baraswa na FARDC amasasu menshi hapfa aba motari bane undi umwe arakomereka. Imirambo yabo yahise injyanwa mu bitaro biherereye muri Grupema ya Kanyabayonga.”
Ubuhamya bwakomeje bugira buti: “Nti mutangare Guverinoma yacu nta gisirikare ifite, ku bona abamotari baherekeje imirambo nti bicwa na M23 ariko bicwa n’igisirikare cy’i gihugu, nta kigenda niko igisirikare cyacu kimeze.”
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com