Mu mirwano yabaye ku munsi w’ ejo ku wa gatanu yasize M23 ifashe ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Ni ibice biherereye muri Teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abitangaza.
Ay’amakuru avuga ko mu mirwano yabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 24/05/2024 ari bwo uyu mutwe wa M23 wagize ibindi bice wirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo maze iza kubyibikaho byo muri Kalehe.
Nk’uko aya makuru akomeza avuga n’uko ibyo bice M23 yabifashe nyuma yuko yari imaze igihe kingana n’ibyumweru bine yarigaruriye imisozi miremire yo muri Teritware ya Kalehe.
Ibyo bice M23 yafashe ku munsi w’ejo hashize birimo ahitwa Kabingo, Kamatanda, Kaburi na hitwa Kubiko.
Ay’amakuru anavuga ko ibi bice byagenzurwaga n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa izirimo FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Ku rundi ruhande ariko hari n’ andi makuru avuga ko kuri ubu M23 yaba yamaze kubohoza agace ka Gasovu na hitwa Numbi.
Tubibutse ko ibice byinshi byo muri Teritware ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru byo mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru kuri ubu birimo biragenzurwa na M23.
Rwandatribune.com