Muri Sudani y’amajyepfo baratabaza bavuga ko hashobora kwaduka Jenoside ikorewe ubwoko bw’aba Masalit. ibi ni ibyavuye mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi aho uyu muryango uvuga ko uhangayikishijwe bikomeye ni mvururu ziri kugenda ziyongera muntara ya Darfour umunsi ku munsi.
Umuyobozi w’uyu muryango w’ubumwe bwuburayi ushinzwe imigenderanire n’ubutwererane yavuze ko amwe mu makuru uyu muryango ufite avuga ko abantu bagera ku 1000 bo mu bwoko bwaba Masarit biciwe muri kamwe mu turere two mu bureburengerazuba bw’intara ya Darfour.
Yongeraho kandi ko aba bantu bishwe mu minsi itarenze ibiri gusa,kandi ko aba bantu bashobora kuba barishwe nitsinda rya SAF rirwanira ubutegetsi bwa Sudani.
Itangazo rigira riti:Ubunyamaswa buje bwiyongera mu bundi bukorwa numutwe wa SAF hagamijwe kuzimangatanya ndetse no gukuraho ubwoko bwaba Masarita batari mu muryango wa barabu.
Ubu nibwo bwicanyi buhitanye abantu benshi kandi mugihe gito kuva mu kwezi kwagatandatu, uyu mwaka wa 2023. Bityo rero imiryango itandukanye ntishobora kwihanganira ibirimo kubera muri Darfour ikindi ntishobora no kwihanganira iyindi Jenocide yagaragara ku mugabane w’Afurika, mu gihe bari baravuze ko bitazongera kubaho.
Umutwe wa SAF urwanira ubutegetsi bwa Sudan mu minsi ishize watangaje ko wigaruriye ikigo cya gisirikare cyo mu gace ka Eriginiena kirimo umubare nyamwinshi w’abagize ubwoko bwaba Masalit.
Gusa uyu mutwe uhakana wivuye inyuma ko ntaruhare ufite muri ubwo bwicanyi bwakorewe aba Masalit.
Bamwe mu bayobozi bahagarariye ubwoko bwabarabu bavuga ko nabo ntaruhare naruto ngo bafite muri buno bwicanyi bwaba ba Masalit.
Umuryango w’ubumwe bw’uburayi busoza iri tangazo bwibutsa ko hagati y’umwaka 2003 ndetse n’umwaka 2008 intambara zishingiye k’umoko aho mugihugu cya Sudan zahitanye abantu bagera kubihumbi 300,naho abagera kuri miliyoni 2 bakavanwa mu byabo byose mu Gihugu cya Sudan gusa.
Schadrack NIYIBIGIRA