Mu gihe intambara ikomeje gukara muri Sudan, bimwe mu Bihugu bikomeye byatangiye guhungisha abaturage babyo bibakura muri iki Gihugu.
Ni mu gihe iyi ntambara ihanganishije Abajenerali bakomeye muri Sudan, ikomeje guhitana abaturage, aho kugeza ubu imaze kugwamo abantu 400.
Igihugu cya Leta zunze ubumwe za America, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani na Espagne, byamaze gukura abaturage babyo muri Sudan.
Umutwe w’abasirikare biyise Rapid Support Forces bayobowe na Gen Mohamed Hamdan Hemedti Dagalo, uhanganye bikomeye n’abasirikare ba Leta ya Sudan bakiyobotse Jenerale Abdel Fattah al-Burhan wahiritse ubutegetsi.
Amakuru avuga ko jenerale Dagalo ashyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Imirwano hagati y’aba basirikare ikomeje gufata intera ndetse yarenze umurwa mukuru igera hirya no hino mu Gihugu.
Leta zunze Ubumwe za America zatangaje ko zakuye muri Sudan abantu 100 hifashishijwe indege eshatu za kajugujugu igikorwa cyabaye ku Cyumweru.
Ambasade ya America i Khartoum irafunze, ariko abayishyiraho amakuru kuri Twitter, bavuze ko uko ibintu bimeze muri Sudan bitari koroha ko abaturage bafite ubwenegihugu bwa America bakurwayo.
Ubwongereza nabwo bwakuyeyo abantu babwo biganjemo abadipolimate.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, James Cleverly yavuze ko kuba iki gihugu cyakura abaturage bacyo muri Sudan bigoye cyane.
Ibindi bihugu byakuye abaturage babyo muri Sudan ni u Bufaransa, bwaberekeje mu Gihugu cya Djibouti nk’uko Perezida Emmanuel Macron yabyemeje, indege yahagurutse muri Sudan ku Cyumweru.
Abaholandi na bo babashije kujyana n’Abafaransa, mu gihe u Budage nabwo bwohereje indege eshatu zitwara abantu babwo bagera ku 101 berekeje muri Jordan.
Ubutaliyani, Espagne, na byo byahungishije abaturage babyo, ndetse bifasha n’abo mu bihugu bya Argentina, Colombia, Ireland, Portugal, Poland/Pologne, Mexico, Venezuela na Sudan.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau na we yavuze ko icyo Gihugu cyahungishije abadipolomate bacyo.
Ibindi Bihugu byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, na Misiri, Pakistan na byo byahungishije abaturage babyo.
Jessica Mukarutesi
RWANDATRIBUNE.COM